00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umucuranzi w’icyamamare JJ Cale yahitanwe n’umutima

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 28 July 2013 saa 04:09
Yasuwe :

Ku myaka 74, umucuranzi w’icyamamare JJ Cale yatabarutse tariki 26 Nyakanga 2013, azize indwara y’umutima. Cale yitabye Imana mu bitaro bya Jolla, muri Leta ya California.
JJ Cale yamenyekanye cyane ubwo yatwaraga ibihembo bya Grammy Awardz mu mwaka wa 2007, nyuma yo gushyira hanze album imwe mu myaka ibiri; mu 1965 ndetse no mu 1972, yise “Naturally”. Yari album ye ya mbere.
Byabanje guhwihwiswa nk’ibihuha ko Cale yapfuye, ariko ukuri kuza kumenyekana binyuze mu bitangazmakuru; Rolling (…)

Ku myaka 74, umucuranzi w’icyamamare JJ Cale yatabarutse tariki 26 Nyakanga 2013, azize indwara y’umutima. Cale yitabye Imana mu bitaro bya Jolla, muri Leta ya California.

JJ Cale yamenyekanye cyane ubwo yatwaraga ibihembo bya Grammy Awardz mu mwaka wa 2007, nyuma yo gushyira hanze album imwe mu myaka ibiri; mu 1965 ndetse no mu 1972, yise “Naturally”. Yari album ye ya mbere.

Byabanje guhwihwiswa nk’ibihuha ko Cale yapfuye, ariko ukuri kuza kumenyekana binyuze mu bitangazmakuru; Rolling Stone, BBC, The Guardian n’ibindi.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko urupfu rwe rwamenyekanye nyuma y’uko uwari umujyanama we, Mike Kappus abitangarije igitangazamakuru cyandikirwa muri Néerland, ku munsi w’ejo tariki 27 Nyakanga.

JJ Cale yabaye umucuranzi w’icyitegererezo kuri benshi bakora umuziki nk’uwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages