Hailey Bieber uri mu byamamare bikunze kwibasirwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangiye uburyo bwo guhangana n’abamusebya yitabaje umunyamategeko.
Amakuru yizewe ataruka ku bantu bari hafi y’uyu munyamideli, avuga ko yarambiwe amagambo mabi avugwaho ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ibihuha bimutangazwaho mu binyamakuru.
Bityo akaba agiye kwitabaza umunyamategeko witwa Lisa Moore, uzamufasha gukurikirana mu nkiko ibinyamakuru n’abandi bantu bamusebya ku mbuga.
Uyu munyamategeko azwiho kuba ariwe uherutse guhagararira Cardi B mu rubanza yaregagamo umunyamakuru Tasha K wari wamutangajeho ibihuha. Uyu munyategeko yahise atsinda uru rubanze ndetse Cardi B yishyurwamo miliyoni 4$.
Umugore wa Justin Bieber yizeye ko kwitabaza uyu munyamategeko bizamufasha guhangana n’abamuvuga nabi.
Hailey Bieber afashe uyu mwanzuro mu gihe hashize iminsi urugo rwe na Justin ruvugwaho byinshi birimo nko kuba babanye nabi, kuba bagiye guhana gatanya n’ibindi.
By’umwihariko Hailey akunze kwibasirwa n’abafana ba Selena Gomez. Ni mu gihe asanzwe adacana uwaka na Gomez bapfa Justin Beiber nawe bigeze gukundana.
Hari kandi abibasira Hailey bamushinja kuba yarabujije Justin Beiber gukora umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!