00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Cena wo mu Rwanda yari yarabuze aho amenera, AI imufata akaboko

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 15 April 2026 saa 06:55
Yasuwe :

Umunyarwanda Elvin Cena ubu wiga mu Bufaransa yakoze uko ashoboye ngo yigaragaze mu muziki, abura aho yamenera, yunguka igitekerezo cyo gukora indirimbo yifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, imucira inzira ku rwego atatekerezaga.

Ni indirimbo ye “Let Me Be,” ya Amapiano ikomeje gutuma aba ikimenyabose kuko imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 13 kuri YouTube na TikTok, ndetse imaze kwiganza cyane ku mbuga zicuruza imiziki mu Burayi na Afurika.

Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga na OkayAfrica, uyu muhanzi yagize ati “Sinshaka kuvuga ko ari njyewe wayiririmbye kubera ko atari njyewe. Ndashaka kuvuga ko ari indirimbo ya nyayo, ariko ya AI”.

Uyu muhanzi uvuka mu Rwanda w’imyaka 21 y’amavuko, avuga ko yari yabanje gufatira amajwi y’iyi ndirimbo muri studio iherereye mu Bufaransa, aho ari kwiga, mbere y’amezi atandatu kugira ngo imenyekane. Amajwi yari aye n’amagambo ari aye.

Icyakora ntiyishimiye uburyo yatunganyijwemo ahita areka kuyisohora, yigira inama yo kwifashisha AI arayitunganyiriza.

Elvin Cena yayishyize muri SunoAI ari umwimerere maze arayikorera. Ati “Natangiye nyikoramo Amapiano kuko nashakaga indirimbo ibyinitse. Mu gitero cya kabiri, nshaka umugore turirimbana”.

Yanze gusohora iyi ndirimbo mu mazina ye ahubwo yiyita “The Second Voice” kuko atashakaga kumvikana nk’umuhanzi ukoresha AI 100% mu muziki.

Ikindi iyi ndirimbo yayishyize kuri shene nshya, adasanzwe akoresha, ku wa 8 Gashyantare 2026 ihita itumbagira kuri murandasi.

Byaramutunguye gusanga yabaye gikwira ku mbuga nkoranyambaga kuko nko kuri TikTok imaze kwifashishwa mu mashusho asaga 50.000.

Yahise ayikura kuri iyi shene ayishyira ku ye yari isanzwe, amaze kubona ko yakunzwe ikarebwa n’abasaga miliyoni imwe, ndetse yongeramo n’amazina ye ya nyayo.

Kuri YouTube, “Let Me Be” yahise yuzuza miliyoni ebyiri mu minsi itandatu isohotse. Yageze ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’izumvwa cyane mu Bufaransa. Yahise abigaragariza kuri Instagram ye.

Cena yatangiye umuziki mu 2020 awukora mu Cyongereza Ikinyarwanda n’Igifaransa. Amaze kugira abamukurikira bagera ku 14.000 kuri shene ye “Elvin Cena Production’ ya YouTube na ho kuri Spotify yumvwa n’abasaga 10.000 buri kwezi.

Elvin Cena ni umuhanzi wo mu Rwanda ubu wiga mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages