Ngarambe Victoire, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Elion Victory aritegura kumurika album ye nshya yise “Ejo Ni Heza”, izina ry’imwe mu ndirimbo zigize iyi Album ye ya Kane.
Elino Victory, wamenyekanye cyane hose mu Rwanda ubwo yaririmbaga indirimbo “Amafaranga” na “Marita” avuga ko iyi album izamurikwa mu mezi atatu ari imbere.
Aganira na IGIHE, Elion yavuze ko muri iyi minsi ari mu myiteguro ikaze cyane kuko kumurika Album “Ejo Ni Heza” yifuza ko bizaba mu bitaramo bya LIVE gusa.
Ati “Nditegura gushyira hanze Album nshya, ariko ubu imyiteguro nyirimo kuko bizaba ari LIVE nyayo.”
Mbere y’uko amurika iyi Album, arateganya gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino muri Kigali.
Iyi Album izaba iriho indirimbo nka Ejo Ni Heza, Ubyumva Ute, Umutuzo, Zainabu Remix, ndagukumbuye, Only One (Reggae), Indege Irahinda, Fiesta n’izindi.
Imwe mu ndirimbo nshya za Elion Victory:



















TANGA IGITEKEREZO