Kuri uyu wa Kane, saa moya z’umugoroba (7PM), umuhanzi Gaël Faye ufite inkomoko mu Rwanda arataramira i Kigali mu cyumba mberabyombi cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro-Kimihurura.
Uyu muhanzi, wavukiye mu Burundi kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umufaransa, amaze iminsi mike aje mu Rwanda. Yagiye aririmba indirimbo zirimo ’Bouge a Bouja’ zigaragaza ko atibagiwe aho yavukiye mu Biyaga Bigari.
Gaël Faye uheruka gushyira hanze alubumu ye yise ‘Pili Pili sur un croissant au beurre ‘ yamenyekaniye cyane mu itsinda yashinze rya Milk Coffee and Sugar.
Muri iki gitaramo araba ari kumwe n’abahanzi barenga 10 bo mu Rwanda barimo Mani Martin, abahanzi bo muri BMCG nka Koudou, Babou n’abandi.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’Ikigo cy’Abafaransa mu Rwanda (L’Institut de France au Rwanda) hamwe na Ishyo Arts Center.
Reba amashusho y’indirimbo ’Metis’ ya Gaël Faye



















TANGA IGITEKEREZO