Umuhanzi Jaguar yaturutse muri Kenya aza kuririmba mu gitaramo cyo gusoza amarushanwa ya Primusic mu gihugu cy’u Burundi ariko umuriro umuburiraho ku rubyiniro ubwo yari agiye kuririmba birangira asubiye iwabo ataririmbiye abafana be.
Uyu muhanzi, ubarirwa mu bahanzi bakize cyane mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, niwe wari umuhanzi w’imena wari watumiwe muri iki gitaramo, ari nawe wari ugiye kuririmba agisoza ubwo umuriro waburaga.
Bamwe mu bafana bari bitabiriye iki gitaramo batangarije umunyamakuru wa IGIHE, wari uri ahazwi ku izina rya EFFI Nyakabiga habereye iki gitaramo, ko bababajwe bikomeye no kuba umuhanzi bari baje kureba, bakishyura mu kwinjira, ariko ntabaririmbire nk’uko bari babyiteze.
Umwe muri bo yagize ati “Umuriro kubura hano iwacu biramenyerewe ni ibisanzwe, ariko ku mushyitsi bidukojeje isoni kandi nk’umuhanzi utashye ataririmbye ni agahinda”, undi yongeraho ati “Ni umuhanzi nkunda ku buryo ari mu bantu banzanye hano, ndababaye cyane kuba Jaguar ataririmbye!”
Aganira na IGIHE, Jaguar wari umaze igihe atumirwa cyane mu Burundi ariko ntabashe kuririmba, yagize ati “Ndambiwe kuza mu Burundi ngasubira inyuma ntaririmbye kubera impamvu ntasobanukirwa neza, mu by’ukuri sinzongera gupfa kuza hano mu bitaramo kuko naje mu isabukuru yitwaga ‘Imuhira Festival’ nsubira inyuma ntaririmbye none no muri iki gitaramo ca Primusic bimbayeho”.
IGIHE Kirundi yatangaje ko Brarudi, yateguye aya marushanwa, yashyize hanze itangazo yisegura ku bakunzi b’umuziki mu Burundi ku tunenge twose twagaragaye muri iki gitaramo.
Gusa n’ubwo habayemo kutaririmba kwa Jaguar, iki gitaramo cyagenze neza cyane, aho abafana bishimiye abahanzi babo by’umwihariko Big Fizzo na Matabaro Patient, uyu akaba yarahawe miliyoni 15 z’uko yatsindiye umwanya wa mbere muri iri rushanwa rya Primusic ryasozwaga.



















TANGA IGITEKEREZO