00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kode ‘Ngeruka Faycal’ arashaka kongera kwigaragariza Abanyarwanda

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 5 December 2013 saa 12:12
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini amaze mu Bubiligi ndetse n’ibihangano bye bikaba bitumvwaga cyane mu Rwanda, umuhanzi ‘Kode’ wamenyekanye mu Rwanda ku izina rya ‘Faycal’ yasohoye indirimbo yise One ivuga ku rukundo, akaba avuga ko iyo ndirimbo yayikoreye abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Iyi ndirimbo yayikoreye mu Bufaransa, ayikorerwa n’umusore utunganya umuziki witwa “Lil Key” usanzwe ukorera indirimbo bimwe mu byamamare mu Bufaransa nka La Fouine ndetse n’umu raperi M.A.S (…)

Nyuma y’igihe kinini amaze mu Bubiligi ndetse n’ibihangano bye bikaba bitumvwaga cyane mu Rwanda, umuhanzi ‘Kode’ wamenyekanye mu Rwanda ku izina rya ‘Faycal’ yasohoye indirimbo yise One ivuga ku rukundo, akaba avuga ko iyo ndirimbo yayikoreye abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Umuhanzi Kode Zik Abanyarwanda baba mu Rwanda bamenye nka Ngeruka Faycal

Iyi ndirimbo yayikoreye mu Bufaransa, ayikorerwa n’umusore utunganya umuziki witwa “Lil Key” usanzwe ukorera indirimbo bimwe mu byamamare mu Bufaransa nka La Fouine ndetse n’umu raperi M.A.S n’abandi.

Aganira na IGIHE, Kode akaba yaradutangarije ko iyo ndirimbo yayikoze ashaka kubwira abakunzi be b’i Kigali n’ab’ahandi hose ku isi ko urukundo abafitiye ari ”One”, ni ukuvuga “rumwe ruhoraho kandi rudahinduka”, ibyo ngo bikaba bishatse kuvuga ko ari amasezerano y’ubuziraherezo.

Kode avuga ko ari gutegura igitaramo azakorera i Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014, aho kizabera akavuga ko azahatangaza mu minsi iri imbere kandi ko ari kubiteguraho neza kuko ashaka kuzashimisha Abanyarwanda cyane.

Mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere mu muziki Kode Zik ubu aratunganya indirimbo n’abahanzi bane bo muri Cameroon, nyuma akazajyana na bo mu gihugu cyabo (Cameroon) bagakorana igitaramo.

Reba HANO amashusho y’indirimbo One ya Kode:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages