Uyu musore winjijwe mu muziki na Producer Li John bavukana, aganira na IGIHE Pamaa yavuze ko yarebye isoko ryo mu Rwanda abona rigoye ku muraperi, ahitamo kuririmba kuko yabonaga ari byo bishobora kwihutisha imishinga ye.
Ati “Nahoze numva ko nzakora Hip Hop, ndareba mbona n’abayikora amaherezo yabo aba ari mu kaga kandi nta nubwo icuruza cyane nk’izindi njyana hano mu Rwanda. Urebye indirimbo zigezweho nta ya Hip Hop irimo kandi si uko badakora, rero nasanze ibintu byose bishoboka niyemeza kuririmba kandi nzabishobora.”
Yakomeje avuga ko “Ariko nanone nimbona nayikora igacuruza nanjye nzakora ibihangano biri muri Hip Hop.”
Uyu muhanzi kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo ya mbere yise Ndi Tayali.
Ni umuhanzi unafite itsinda ryitwa The AFROYARD Ent rimufasha nubwo batarashyira hanze ibijyanye n’imikoranire bafitanye.





Ibitekerezo 0