Umuhanzi Saga Assou ahora atunga agatoki itangazamakuru ryo mu Rwanda arinenga ko ritamucurangira ibihangano bye bishya asohora; ariko ibi avuga ko bitamucira ishati. Ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Have I Told You”
Muri iyi ndirimbo aririmba mu Cyongereza gusa, Saga, wamamaye cyane ku izina rya Mc Monday, agaragara aririmbira umukobwa mwiza w’inzobe anamucurangira gitari. Muri iyi ndirimbo y’urukundo, Saga amugaragariza ko amukunda amuzanira indabo bakishimana.
Muri iyi ndirimbo “Have I Told You” Saga ananyuzamo akarapa, akanagaragara yambaye nk’abaraperi.
Iyi ndirimbo iri mu nshya ya Saga Assou aheruka gushyira hanze mu mezi make ashize, harimo nka Ngwino, Mbohora, Ni Uwanjye, Wiriwe n’izindi.
"Have I Told You" indirimbo nshya ya Saga Assou:



















TANGA IGITEKEREZO