00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Danny ari mu bibazo by’uruhuri birimo gushijwa ubwambuzi no kwitirirwa umwana atemera

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 June 2013 saa 01:17
Yasuwe :

Hakunze kuvugwa ko abahanzi nyarwanda basigaye bitwikira gukundwa no kumenyekana bakirara mu bakobwa bakabatera inda z’indaro nyamara bakabigarama banikoma umuntu ubibanuganuzeho wese. Ibi rero bigasa n’uko ubu Danny Nanone yashyizwe hanze n’umukobwa wemeza ko baheruka kubyarana. Gusa Danny Nanone we yabwiye IGIHE ko aya makuru uyu mukobwa atanga atari yo.
Nyuma y’igihe kirekire yararuciye akarumira, ubu uyu mukobwa uvuga ko yitwa Morren, yatangarije Radio 10 ko arera umwana witwa Cyusa (…)

  • Hakunze kuvugwa ko abahanzi nyarwanda basigaye bitwikira gukundwa no kumenyekana bakirara mu bakobwa bakabatera inda z’indaro nyamara bakabigarama banikoma umuntu ubibanuganuzeho wese. Ibi rero bigasa n’uko ubu Danny Nanone yashyizwe hanze n’umukobwa wemeza ko baheruka kubyarana. Gusa Danny Nanone we yabwiye IGIHE ko aya makuru uyu mukobwa atanga atari yo.

Nyuma y’igihe kirekire yararuciye akarumira, ubu uyu mukobwa uvuga ko yitwa Morren, yatangarije Radio 10 ko arera umwana witwa Cyusa Taofik, yabyaranye na Danny Nanone.

Yagize ati “Danny twarabyaranye, umwana w’umuhungu. Izina rya kabiri yaryiswe na Danny. Danny ntabwo twakundanye ahubwo yari inshuti yanjye (best friend), hanyuma turatandukira, ariko nkeka ko gutandukira mu buzima ntaho bitaba, nta n’ubwo ari ikibazo ahubwo ikibazo nkeka ko byaba uburyo wabyitwaramo nyuma.”

Aganira na IGIHE Danny Nanone we yahakanye aya makuru agira ati “Ntabwo mbizi, nta mukobwa twabyaranye ni kwa kundi nyine bigenda bivugwa gutyo ariko kugeza ubu nanjye ibyo bintu ntabyo nzi.”

N’ubwo abihakana ariko, uyu mukobwa we avuga ko Danny atigeze na rimwe atinyuka kumuhakanira ko uyu mwana atari uwe, akavuga kandi ko igihe cyose amushakiye aza kumureba.
Ati “Njyewe ntabwo yabimpakanira ariko sinzi niba abandi abibemerera cyangwa abibahakanira”

Umva uko uyu mukobwa abisobanura mu kiganiro yagiranye na Radio 10:

Urose nabi burinda bucya: ...Dj Theo nawe aranenga Danny kugenda biguru ntege mu kumwishyura

Ibibazo birushaho kuba urusobe kuri uyu muraperi kuko na Dj Theo asa n’uwongeye gukaza umurego muri dosiye yasaga n’uwari yarubitse ivuga ko nyuma yo gutangira gukorana na Danny nta kanunu k’amafaranga agenerwa kandi avuga ko basinyanye amasezerano agena ko nawe agomba guhabwa impuzandengo y’umusaruro uvuye mu bikorwa by’umuziki we.

Gusa Danny we avuga ko Theo atubahirije amasezerano bari bafitanye bityo ko nta mpamvu yo kugabana ayo mafaranga, ahubwo ko yasheshe ayo masezerano bityo akaba ateganya kwishyura Theo amafaranga y’ibikorwa bamukoreye.

Uko ikibazo cyatangiye:

Mbere y’uko ajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, umuraperi Danny yavuye muri label ya Kina Music yimukira kwa Dj Theo muri label yitwa Trust Music, aho yahise akorerwa indirimbo “Mbikubwire” mu mashusho.
Icyo gihe Dj Theo avuga ko yashyize ingufu nyinshi mu muziki wa Danny ahita yinjira mu irushanwa rya “Guma Guma”, aho Danny agomba guhabwa akayabo ka miliyoni zigera kuri 5.

Dj Theo avuga ko mu masezerano basinyanye na Danny, agomba guhabwa 50% by’aya mafaranga, ariko ko kugeza n’ubu nta n’urumiya arerekwa. Ibi akavuga ko Danny aba yikinira atazayamuheza mu gihe aganira na IGIHE Danny yavuze ko ibyo Theo yibwira bisa nk’inzozi kuko amasezerano basinyanye atayubahirije uko yari ari.

Yagize ati “Theo twarasinyanye ko dukorana indirimbo akazamamaza akanakora ibindi bikorwa byinshi ariko ntabwo yabikoze. Naranabimubwiye ko njyewe nahisemo gusesa amasezerano kuko nta bikorwa bigaragara yavuga ko yankoreye ku buryo yanyishyuza miliyoni. No mu masezerano birimo ko utubahirije inshingano bituma aseswa, ahubwo nkamwishyura ibikorwa yankoreye.”

Danny avuga ko ibyo kugabana umushahara ahembwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III atazi aho Theo abikura kandi ko bitazabaho.

Mu gihe Danny yakwitwara nabi imbere y’ibi bibazo biri kumuvugwaho, isura ye yarushaho kuhangirikira agatakaza abafana be mu gihe yari abakenye cyane, kuko abasaba ko bamushyigikira mu irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star III.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages