00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Fireman yashimangiye urwo akunda umugore we banyuranye muri byinshi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 August 2023 saa 07:24
Yasuwe :

Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yongeye kugaragaza ko yihebeye umugore we, Kabera Charlotte wihizihiza isabukuru y’amavuko.

Uyu muraperi yagaragaje ko Kabera Charlotte bamaze umwaka umwe bashyingiranwe ari we mugore wahoze mu nzozi ze.

Mu butumwa uyu muraperi yageneye Kabera Charlotte yanditse agira ati “Isabukuru Nziza y’amavuko ku mugore wanjye mwiza, warakoze ku nkunda, Imana itanga iguhe byose mugore w’inzozi zanjye ndagukunda kandi nzahora ngukunda mama w’abana banjye.”

Inkuru y’urukundo rwa Fireman na Kabera Charlotte ni imwe muzakoze benshi ku mutima biturutse ku nzira banyuzemo mbere na nyuma yo kubana.

Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte ku wa 4 Mutarama 2022 nyuma y’umwaka yari amaze yaramwambitse impeta ya fiançaille.

Mu 2020 nyuma y’amezi atandatu yambitse impeta Kabera, Fireman wari ufite gahunda yo gukora ubukwe n’uwo yihebeye yagowe n’urubanza yaregwagamo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bumukurikiranyeho gukubita no gukomeretsa abagororerwaga Iwawa.

Bitewe n’uru rubanza yaburanye umwaka urenga, Fireman yaje gusubika ibyo gutegura ubukwe gusa abisubukura nyuma yo kugirwa umwere mu Ugushyingo 2021.

Kabera na Fireman bafitanye amateka akomeye kuko bakundanye mbere y’uko uyu muraperi ajyanwa i Iwawa.

Nyuma y’umwaka avuye kugororwa yasanze uyu mukunzi we amutegereje bahita biyemeza kubana.

Fireman aherutse gutangariza IGIHE ko afite ishimwe rikomeye kubera uburyo umukunzi we yamubaye hafi mu bihe byari bikomeye.

Muri Kanama 2020 nibwo Fireman yasabye umukunzi we ko yamubera umugore, avuga ko yabitewe n’urukundo yamugaragarije mu bihe bikomeye uyu muraperi yanyuzemo
Fireman n'umugore ubwo basezeranaga imbere y'amategeko
Nyuma y’amezi atatu Fireman asabye umukunzi we ko bazabana, Urukiko rwa Gisirikare rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itatu gusa yaje kugirwa umwere asanga uyu mugore we akimutegereje
Kabera Charlotte ntiyigeze acibwa intege n’ibihe umugabo we yanyuzemo mu myaka ishize, yiyemeje kumutegereza kugeza babanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages