Nyuma yo gutaramira mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, birimo Nyamirambo na Remera, Karigombe yahishuye ko agiye gukomereza mu ntara aho azanyura mu Turere twa Rubavu, Ngoma n’ahandi bakamenya ubutumwa bukubiye kuri album ye ya mbere.

Karigombe aganira na IGIHE yagize ati “Ndashima urukundo abakunzi banjye bari i Kigali banyeretse. Ubu ibi bitaramo ndateganya kuzabikomereza ahandi mu ntara.”

“Nzahera ku ivuko mu Karere ka Ngoma, nyuma nkomereze i Rubavu. Amatariki yo nzayatangaza nyuma y’ibihe tugiye kujyamo byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Uyu muraperi yaboneyeho gusaba urubyiruko kwitabira iyi gahunda, bakarushaho kwiga no kumenya amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo.

Yakomeje ati "Dufatanye kwibuka twiyubaka ndetse twirinda imvugo zose zihembera urwango.”

Uyu muraperi aherutse guhurira ku rubyiniro na Danny Vumbi basogongeza abakunzi b’umuziki indirimbo zigize album zabo nshya.

Danny Vumbi yari ari kumurika album yise ‘365’, Karigombe wari umuherekeje na we asogongeza abakunzi ba muzika zimwe mu ndirimbo zigize album ye ‘Ikirombe cya Karigombe’.

Karigombe ni umwe mu baraperi barangije mu Ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo. Album ye nshya ikubiyemo indirimbo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Safi Madiba, BullDogg, Mani Martin, Hope Irakoze, Neema Rehema na Big Rachel.

Iyi album ya mbere ya Karigombe yatangiye kuyikoraho mu 2017 ubwo yakoraga indirimbo ya mbere iyigize yise ‘Never give up’.

Uyu muraperi mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yahishuye ko yahisemo kuyita ‘Ikirombe cya Karigombe’ kuko ihishe byinshi bimurimo atajya akunda kwerekana.

Iyi album yakozweho n’aba-producers 10 barimo Trakslayer, EvyDecks, Knox Beats, Bob Pro, Junior Multisystem, Real Beats, Nexus, Admin Pro, Samu Top Hit, Igor Mabano iriho indirimbo eshanu zikozwe mu buryo bw’amashusho.

‘Urudashoboka’ ni imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album

‘Imvururu mu mutwe’ iri mu ndirimbo za Karigombe zikunzwe

Umuraperi Siti True Karigombe ni umwe mu barangije mu cyiciro cya mbere cy’abize umuziki ku Nyundo
Umuraperi Siti True Karigombe ni umwe mu barangije mu cyiciro cya mbere cy’abize umuziki ku Nyundo
Siti True Karigombe agiye gusogongeza abakunzi ba muzika ye hanze ya Kigali album ye ya mbere
Siti True Karigombe agiye gusogongeza abakunzi ba muzika ye hanze ya Kigali album ye ya mbere
Album ya mbere ya Karigombe yayise "Ikirombe cya Karigombe"
Album ya mbere ya Karigombe yayise "Ikirombe cya Karigombe"