00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Neg G The General yatangiye gukusanya ibihangano bye byazimiye

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 February 2023 saa 03:27
Yasuwe :

Ngenzi Serge wamamaye muri muzika nka Neg-G The General yatangiye gukusanya indirimbo ze zatakaye kuburyo nta handi zari zikiboneka.

Iki ni igikorwa yise ‘K7 Yatakaye’ bivuza Cassette yatakaye kizagenda gisohoka mu byiciro akurikije uko azagenda abasha kubona zimwe mu ndirimbo ze zabuze.

Uyu muraperi yatangarije IGIHE ko yahisemo gukora iki gikorwa kugira ngo abakunze ibihangano bye ndetse n’abandi bazabashe kubibonera ahantu hamwe mu buryo butagoranye.

Ati “Ni indirimbo zacu zo hambere abantu batigeze babasha kubona ndetse n’ubu zikaba zitabasha kuboneka, twahisemo kuzishyira ku mubumbe umwe twise ‘Cassette Yatakaye’.”

“Izi twabanje ni izo kuva mu 2009 kugeza mu 2017. Ntabwo ari ibihangano bishya ahubwo ni indirimbo zari zarabuze twongeye kugarurira abari barazikunze. Ubu bagiye kuzibonera hamwe bongere biyibutse bya bihe.”

Neg-G The General uheruka kumurika Extended Play (EP) nshya umwaka ushize yise ‘Hiroshima’ , ubu ari mu myiteguro yo kumurika indi yise ‘Nagasaki’ izasohoka muri uyu mwaka.

Uyu muhanzi uvuga ko yamaze kubona abaterankunga iyi EP ye nshya izaba ihuriyeho abahanzi babiri ndetse n’indirimbo ebyiri zikorewe amashusho.

Kuri iyi ‘K7 Yatakaye’ hakubiyeho indirimbo zirimo, ‘Kuramo’ , ‘Kaza bakavuna’ ‘Hitamo’ yasubiranyemo na Olivis, ‘Fire’ yakoranye na Danny Nanone ndetse na Micky, ‘Niko bimeze’ yakoranye na K8 Kavuyo, ‘Isambare’ na ‘Ayiwe’ yakorane na Emino.

Neg-G The General ni umwe mu baraperi bakunzwe hambere mu Rwanda bitewe n’udushya ahorana, haba mu ndirimbo ze ndetse no mu biganiro agirana n’abantu batandukanye.

Neg G The General yamenyekanye kuva mu myaka ya 2004 ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers yari ahuriyemo na Riderman mbere y’uko batandukana ahagana mu 2005 ishyira 2006.

‘Kuramo’ imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Cassette yatakaye ya Neg G The General

Umva hano indirimbo ‘Hitamo’ yasubiranyemo na Olivis atarajya muri Active

‘Niko bimeze’ indirimbo Neg G The General yahuriyemo na K8 Kavuyo

Neg G The General yatangiye gukusanya ibihangano bye byatahaye bitakiboneka
Neg G The General yamenyekanye kuva mu myaka ya 2004 ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages