00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zouzou Zoulaika yitiriye umwana we nyakwigendera Hirwa Henry

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 5 May 2013 saa 09:05
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’imivugo n’indirimbo ‘Zouzou Zoulaika’ yise umwana we w’umukobwa aherutse kwibaruka amazina asanisha n’aya nyakwigendera Henry Hirwa wari umwe mu bagize itsinda ‘KGB’, nk’uko yari yarabivuze. Ubwo nyakwigendera Hirwa Henry yitabaga Imana mu mpera z’umwaka ushize, abantu benshi baguye mu kantu kubera urupfu rwe rwatunguranye kandi akiri muto, maze by’umzwihariko Zouzou Zoulaika wari umwe mu nkoramutima ze ahita atangaza ko mu rwego rwo kumuzirikana no guhora yibuka umubano (…)

Umuhanzikazi w’imivugo n’indirimbo ‘Zouzou Zoulaika’ yise umwana we w’umukobwa aherutse kwibaruka amazina asanisha n’aya nyakwigendera Henry Hirwa wari umwe mu bagize itsinda ‘KGB’, nk’uko yari yarabivuze.

Ubwo nyakwigendera Hirwa Henry yitabaga Imana mu mpera z’umwaka ushize, abantu benshi baguye mu kantu kubera urupfu rwe rwatunguranye kandi akiri muto, maze by’umzwihariko Zouzou Zoulaika wari umwe mu nkoramutima ze ahita atangaza ko mu rwego rwo kumuzirikana no guhora yibuka umubano bagiranye, atangaza ko umwana azabya, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, azamwita amazina ye cyangwa asanisha nayo.

Ubwo yibarukaga, hagati muri Mata 2013, ibyo Zoulaika yahize yarabyesheje, maze mu kwita amazina umukobwa we amwita “Hirwa Gihozo Amina Henryta”.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati: “Henry mufata nk’intwari, kuko namwigiragaho byinshi cyane cyane ibijyanye no kubana n’abantu, hamwe byageze n’aho dukora itsinda ry’abakobwa bakundaga KGB (Kigali Boys), twe twitwa KGG (Kigali Girls), bityo ngomba kumuzirikana bidasubirwa. Nari narabihize, ariko nabifashijemo n’umuzungukazi twabanaga muri KGG, yita umukobwa wanjye ‘Henryta’, jye na se twumva biratunyuze.”

Yakomeje avuga ko Atari ibyo gusa, kuko azakomeza kwitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka nyakwigendera Henry, ndetse ko banateganya gushinga Umuryango (Foundation) uzamwitirirwa.

Zoulaika n'umukobwa we 'Hirwa Gihozo Amina Henryta'
Hirwa Ntaganzwa Gihozo Amina Henryta
Nyakwigendera Henry ari kumwe na bamwe bagize KGG (Kigali Girls), harrimo na Zoulaika
Zoulaika na se w'umukobwa we

Reba inkuru byerekeranye:

http://www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/umuhanzikazi-zouzou-azita-umwana-we-amazina-ya-nyakwigendera-hirwa-wo-muri-kgb


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages