00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe hagati ya Fazzo, T-Brown, Junior na Pacento azajya gukora muri Bridge Recordz

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 June 2013 saa 08:20
Yasuwe :

IGIHE twamenye ko utunganya indirimbo uzasimbura Producer Piano The Groove man azava hagati ya Fazzo, T-Brown, Junior na Pacento.
Dj Theo, umuyobozi w’iyi studio, avuga ko Producer Chris Cheetah wakoreraga muri JFB atari mu mubare w’abagomba kujya gukorera muri Bridge Recordz, mu gihe Cheetah we aherutse gutangariza IGIHE ko bari mu biganiro.
Dj Theo avuga ko ikibazo cy’utunganya indirimbo kiraje inshinga Bridge Recordz ku buryo kuri uyu wa Kane hatangazwa ku mugaragaro umwe mu (…)

IGIHE twamenye ko utunganya indirimbo uzasimbura Producer Piano The Groove man azava hagati ya Fazzo, T-Brown, Junior na Pacento.

Dj Theo, umuyobozi w’iyi studio, avuga ko Producer Chris Cheetah wakoreraga muri JFB atari mu mubare w’abagomba kujya gukorera muri Bridge Recordz, mu gihe Cheetah we aherutse gutangariza IGIHE ko bari mu biganiro.

Dj Theo avuga ko ikibazo cy’utunganya indirimbo kiraje inshinga Bridge Recordz ku buryo kuri uyu wa Kane hatangazwa ku mugaragaro umwe mu batunganya indirimbo basanzwe bazwi mu Rwanda uzaba wasinyane nabo amasezerano.

Yagize ati “hagati ya Fazzo, T-Brown, Junior na Pacento hagomba kuvamo umwe ukorera muri Bridge Recordz.”

Dj Theo avuga ariko ko bataratangira gutekereza ku wuzaza atunganya amashusho asimbura Gilbert K.

Mu minsi ishize Producer Pianop aherutse guteza icyuho gikomeye cyane muri Bridge Recordz, ubwo yayiviragamo icyarimwe we na Gilbert bakerekeza muri Supel Level bamaze guhabwa amafaranga yisumbuye ku yo Bridge yabahaga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages