Umuhanzi Ziggy 55 wari umaze igihe yitegura ubukwe bwe na Iddo Salama, kuwa gatandatu tariki 19 Ukwakira niho rwazingiye ubwo bambikanye impeta ibemerera kubana akaramata.
Ubu bukwe bwaranzwe n’impano nyinshi ndetse n’amagambo atandukanye yo kubashimira, abageni bambitswe kandi amasengeri yambarwa mu mukino wa Basketball ndetse n’umupira wo gukina bahawe n’abakinanye na Iddo Salama mu ikipe y’igihugu ya Basketball.
Mu ijambo rye umwe mu bakorana na Ziggy 55 mu kigo cy;igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RAA) yagize ati “Twishimiye kwakira umuntu wa kabiri(Iddo Salama) mu basoresha, ndetse twiteguye no kwakira undi musoresha uzavuka bazibaruka”.
Muri ibi birori hagaragayemo umuhanzi Christopher waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze z’urukundo, Danny Vumbi na Koudou bahoze muri itsinda "The Brothers" hamwe na Zigyy 55, bacuranze zimwe mu ndirimbo z’urukundo baririmbanye.
Mu gihe Koudou na Danny Vumbi bacurangaga, Dj Pius waririmbye indirimbo “Imitobe”, “Agakayi” n’izindi na we yari Dj w’ubu bukwe.
Amashusho magufi y’ubukwe bwa Ziggy 55 na Iddo Salama



















TANGA IGITEKEREZO