Iki gitaramo cyari kimaze igihe kinini cyamamazwa ndetse kinavugwa cyane yaba mu biganiro hagati y’abantu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku munsi nyir’izina wacyo, Kigali yari yabaye isibaniro ry’imodoka abantu ari uruvunganzoka imihanda imwe kugenda byabaye ikibazo.
Guhera saa kumi n’ebyiri ahari kubera igitaramo hari huzuye abantu ndetse imbere mu ihema ry’ahahoze hitwa Camp Kigali, mu myanya isanzwe yari yishyuwe 5 000 Frw hari hamaze kuzura.
Igitaramo cya Buravan cyakorewe inyandiko
Iki gitaramo ni icy’amateka kuko uretse kuba cyari kinogeye ijisho cyari gifite umwihariko wo kuba cyari cyaranditswe nk’uko bandika filimi cyangwa se amashusho y’indirimbo bizwi nka ‘Script’.
Iyi nyandiko yacyo yari yanditswe na Malaika Uwamahoro usanzwe azwi cyane mu kuvuga imivugo.
Buravan yabwiye IGIHE ko batekereje kubikora muri ubu buryo kuko hari ibintu abantu bamwe batitaho kandi biba bikenewe.
Ati “Ntekereza ko ari ibintu tutitaho ariko biba bikenewe kuko biri mu bituma igitaramo kiba cyiza. Ubundi nari maze amezi abiri nitegura ariko gutangira kubishyira mu mishanga byari ibintu bimaze nk’amezi ane.”
Buravan yavuze ko yishimiye uko igitaramo cyagenze muri rusange ndetse no kuba abantu baraje ku bwinshi kandi bagataha akanyamuneza ari kose.
Yari afite uri gucunga uko yitwara ku rubyiniro
Imitegurire y’uburyo Buravan yagombaga kwitwara byari udushya, kuva akigera ku rubyiniro kugeza asoje.
Agitangira yaje yambaye nk’abaganga, yipfutse ahantu hose nk’ugiye muri Laboratwari ashaka kujyanisha inyito ya Album ye n’uburyo bw’imiririmbire ye.
Ibi byose byakurikiranwaga isaha ku yindi n’uwitwa Chandresh.
Iki gitaramo cyari kirimo ibice bigera kuri bine; icya mbere yaje aririmba indirimbo ze zitandukanye zizwi na benshi arangije agaruka aririmba iziri kuri iyi album zitarajya hanze.
Azisoje yahise akomerezaho anaririmbana n’abahanzi bamufashije asoreza ku gice cyo gushimira ndetse no kugaragaza umuryango we ari nacyo yaririmbiyemo indirimbo yakoranye na Se.
Umwihariko w’iki gitaramo ni uko abahanzi batatu bafashije uyu muhanzi mu gitaramo cye bose nta n’umwe waririmbye indirimbo ye.
Yaje inshuro nyinshi ku rubyiniro
Ntabwo bisanzwe mu Rwanda ko usanga umuhanzi amurika album akaririmba mu buryo nk’ubwo Buravan yaririmbye.
Abenshi usanga iyo akubise inkoni impyisi aza ku rubyiniro kabiri hari n’abaza rimwe kandi yitwa ngo yamuritse album akanaririmba indirimbo nke.
Kuri Buravan byari umwihariko kuko nta wundi muhanzi waririmbye iminota irenze itanu mu bo yahaye akanya bakizamuka baririmbye mu gitaramo ndetse na Charly na Nina, Uncle Austin ndetse n’itsinda rya Active bagombaga kumufasha.
Yaje inshuro enye aririmba indirimbo ze zose zizwi ndetse anasogongeza abakunzi izindi ebyiri zitarajya hanze.
Yambikiyemo impeta umukobwa bitangaza benshi
Buravan mu gitaramo yakoraga ibisa nko gukora ubukwe bitangaza benshi.
Igitaramo kigitangira yabanje kujya yereka amarangamutima umukobwa wari uri ku rubyiniro, bamwe bati ‘ibya Buravan ni agatangaza! Yaje gukina ikinamico ku rubyiniro.’
Igice kinini cy’igitaramo cyari kiganjemo gushushanya urukundo hagati ya Buravan n’umunyamakurukazi wa TV10 witwa Divine Isimbi.
Kigezemo hagati hari aho uyu mukobwa yaje yambaye imyenda y’umweru bitangaza benshi, anambikana impeta na Buravan.















Ibitekerezo 0