Umuhanzi Uncle Austin ukora injyana ya Afrobeat, arikoma abantu yumva hirya no hino mu Rwanda bagenda bafungisha cyangwa bagaca amafaranga abacuruza indirimbo ze kandi ntawe yabisabye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Uncle Austin uri kwitegura kumurika album ye ya kabiri yise "Uteye ubusambo", yagaragaje ko ababajwe no kumva hari abantu bafungirwa kuba bacuruza ibihangano bye, kandi nta muntu arabuza kubigeza ku bakunzi be aho bava bakagera, dore ko ari bo akorera umuziki nta kindi.
Yagize ati: “Kugeza ubu ndirimbira abantu ndetse n’umuziki nywukorera abantu, nta kindi. Sinumva ikintu gishobora gutuma abantu bashyirwa mu munyururu kuko bagerageza kwishakira imibereho bifashishije umuziki wanjye, kuko ku giti cye ntacyo bintwaye.”
Ibi, Uncle Austin abitangaje nyuma yo kumva ko hari ikintu nk’iki cyabaye i Rubavu, aho ngo hari abantu bari gufungisha abandi ngo nuko bacuruza indirimbo zabo bitwaje ishyirahamwe atazi, kandi nta muntu yari bwahe uburenganzira, cyangwa ngo arwime abandi, rwo gucuruza indirimbo ku buryo batangira gufungisha abazifite bakanazigurisha.
Reba indirimbo ye ’Urancanga’ aheruka gushyira ahagaragara:



















TANGA IGITEKEREZO