Uncle Austin umuhanzi ndetse akaba n’umunyamakuru, nyuma y’aho yagiye akora indirimbo zakunzwe cyane aho twavuga nka: Nzakwizirikaho, Ibihe byose, Turi umuyaga, ndetse n’izindi nyinshi, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Urancanga”.
Nyuma y’uko ashyira aharagara amashusho y’indirimbo “ Urancanga” Uncle Austin yagize icyo ayivugaho, yagize ati: “ Video ya Urancanga, ni imwe mu ma videos azaba agize album yanjye ya 2 nteganya gushyira ahagaragara nizita ‘ Uteye Ubusambo’. Nk’uko byagenze kuri album yanjye yabanje, ndashaka ko iya kabiri nayo izaba iriho indirimbo nyinshi zifite amashusho. Hari n’izindi ndigutunganya kuburyo igihe cyo kuyimurika kizagera indirimbo zose zifite amashusho yazo”
Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kuzamura muzika nyarwanda, ndetse n’injyana ya Afrobeat dore ko ari nayo akora muri muzika ye.
Reba amashusho y’indirimbo "Urancanga" ya Uncle Austin.



















TANGA IGITEKEREZO