00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uncle Austin yikomye abamushinja kuririmba nabi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 January 2024 saa 03:25
Yasuwe :

Austin Luwano [Uncle Austin], umunyamakuru akaba n’umuhanzi ubifatanya n’ubushabitsi ntiyemeranya n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe, baharaye ibikorwa byo gusebya abahanzi n’ibihangano byabo bavuga ko ari bibi.

Uyu mugabo avuga ko ibi bikorwa nubwo bishobora gukorwa mu mikino ari bimwe mu bishobora gutuma abahanzi cyangwa abanyamuziki barwara kwiheba n’agahinda gakabije.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Shene ya YouTube izwi nka Chita Magic , aho yavuze hari uburyo bwiza wabwira umuhanzi ko atakoze igihangano cyiza ariko utamushyize ku karubanda.

Mu mvugo isa n’irimo uburakari, uyu muhanzi avuga ko bibabaje kuba hari bamwe bazi imbaraga zishyirwa ku gihangano ariko bakaziregangiza bagashaka kugishyira hasi.

Ati “Niba utankunda wigaburira izina ryanjye imbwa. Imbaraga z’umuntu baba bazizi ariko bagashaka guca umuntu integer. Muvandimwe ibi bintu ni bibi cyane, bituma bamwe barware agahinda gakabije.”

“Turavuga ngo kwiheba n’agahinda gakabije byabaye ikibazo nyamara ugasanga mwe muri mu mpamvu zituma umuntu arwara ako gahinda gakabije. Ntabwo byambayeho gusa ibi bintu ndabibona, iyo nzakuba ntakomeye nanjye nari kuba nararwaye.”

Uncle Austin asaba abakunzi ba muzika kwirinda imvugo zisesereza , aho bitangenze neza bagatanga ibitekerezo by’umvikana hatabayeho guhutaza umuntu.

Uyu munyamuziki avuga ko bibabaje kuba hari umuhanzi ukora album abantu ntibayumve nyamara yaba yitabye Imana bakayumva ku bwinshi.

Uncle Austin avuga ko iyo hari umubwiye nabi ahita amwirinda akamukumira ku mbuga akoresha (block) kugira ngo atongera guhura n’ubwo butumwa butari bwiza.

Umva “Its Owkeeeyy” indirimbo nshya ya Uncle Austin

Uncle Austin yavuze ko nta we ukwiriye guca intege abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages