Itsinda rya ‘Urban Boys’ ryamaze gusezerera ‘Muyoboke Alex’ wari umujyanama wabo, nk’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa.
Kugeza ubu nta mikoranire na mike ikirangwa hagati ya Urban Boys, itsinda rikora injyana ya Afrobeat ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Sintuza’, ‘Umwanzuro’, ‘Bibabye’, ‘Kelele’, n’izindi hamwe na Muyoboke Alex wari usanzwe ari umujyanama wabo mu bikorwa bya muzika.
Impamvu nyamukuru itumye bahagarika gukorana, ni uko amasezerano bari bafitanye yageze ku musozo, bityo abagize iri tsinda ntibifuza gukomeza gukorana na we, nk’uko Humble Jizzo yabitangarije IGIHE.
Yagize ati: "Tariki ya 6 Mutarama 2012, Muyoboke Alex twari twagiranye amasezerano yo kutubera umujyanama muri muzika yacu mu gihe cy’umwaka, akaba yari yageze ku musozo ariko tutari bwayongere, ndetse tukaba twumva tutazanabikora rwose, kereka dukoranye mu bundi buryo ariko atari umujyanama wacu."
Ku ruhande rwa Muyoboke, yagize ati: "Ni byo koko amasezerano twari dufitanye yararangiye, kandi nta n’ubwo tuzasikorana andi, gusa nk’abantu twakoranye hari byinshi tugihuriramo, ndetse no muri PGGSS III nzabafasha rwose."
Yongeyeho ko impamvu batongereye amasezerano yo kubera Urban Boyz umujyanama ari uko hari bimwe batabashije kumvikanaho kugira ngo babe babasha gukomeza gukorana.
Ibi bibaye nyuma y’uko hanamaze iminsi hahwihwiswa ko Muyoboke ashobora gusubirana n’itsinda ’Dream Boys’ yahoze abereye umujyana mbere yo gukorana na Urban Boys.



















TANGA IGITEKEREZO