Ayo mashusho yagaragaye yafatiwe i Los Angeles aho Rema w’imyaka 22 yari asoje igitaramo yahakoreye cyishimiwe cyane na Selena Gomez ubwo bahuraga. Uyu mukobwa yahobeye Rema bigaragara ko amwishimiye ndetse amusoma ku itama inshuro ebyiri.
Ubwo Rema yasangizaga abamukurikira ayo mashusho ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko akunda Selena Gomez yongeraho ko Los Angeles yamunejeje cyane.
Rema yanditse agira ati “LA yangize ikinyugunyugu ndumva naguruka, Ndagukunda Selena Gomez.”
Amakuru mashya ahari ni uko Selena Gomez yahise atanga integuza z’indirimbo nshya ari gukorana na Rema wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Calm Down’
Ayo mashusho yerekana Selena Gomez w’imayaka 30 asoma Rema yashimishije abafana cyane ku buryo bukomeye cyane bagenda bayahanaha ku rubuga rwa Twitter.
Umwe mu bafana witwa @Heisjamil, yagize ati: "Selena Gomez yasomye Rema inshuro ebyiri aza no mu gitaramo cye i Los Angeles !. uru urwego ruri hejuru nyamuneka !, byandenze !. ”
Uwitwa @jeremyb___ we yagiize ati: "Nzi ko Rema azicara akabitekerezaho pe! kuko yavuye ku rwego rw’umuhungu usanzwe ubu ari gusomana na Selena Gomez?"
@ThisisEazee we yanditse kuri Twitter ati: "Reba uburyo Selena Gomez yafashe Rema nkaho hari imitungo yamwibye."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!