00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugwiro Selena Gomez yeretse Rema rwatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 August 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho ya Selena Gomez asoma umuhanzi wo muri Nigeria, Rema uri mu rugendo rw’ibitaramo muri Amerika.

Ayo mashusho yagaragaye yafatiwe i Los Angeles aho Rema w’imyaka 22 yari asoje igitaramo yahakoreye cyishimiwe cyane na Selena Gomez ubwo bahuraga. Uyu mukobwa yahobeye Rema bigaragara ko amwishimiye ndetse amusoma ku itama inshuro ebyiri.

Ubwo Rema yasangizaga abamukurikira ayo mashusho ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko akunda Selena Gomez yongeraho ko Los Angeles yamunejeje cyane.

Rema yanditse agira ati “LA yangize ikinyugunyugu ndumva naguruka, Ndagukunda Selena Gomez.”

Amakuru mashya ahari ni uko Selena Gomez yahise atanga integuza z’indirimbo nshya ari gukorana na Rema wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Calm Down’

Ayo mashusho yerekana Selena Gomez w’imayaka 30 asoma Rema yashimishije abafana cyane ku buryo bukomeye cyane bagenda bayahanaha ku rubuga rwa Twitter.

Umwe mu bafana witwa @Heisjamil, yagize ati: "Selena Gomez yasomye Rema inshuro ebyiri aza no mu gitaramo cye i Los Angeles !. uru urwego ruri hejuru nyamuneka !, byandenze !. ”

Uwitwa @jeremyb___ we yagiize ati: "Nzi ko Rema azicara akabitekerezaho pe! kuko yavuye ku rwego rw’umuhungu usanzwe ubu ari gusomana na Selena Gomez?"

@ThisisEazee we yanditse kuri Twitter ati: "Reba uburyo Selena Gomez yafashe Rema nkaho hari imitungo yamwibye."

Selena Gomez na Rema bagaragaye bishimanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages