Alpha Rwirangira uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Uwingabire Esther urukundo rwabo rwaba rukomeje gukara muri iyi minsi. Ubusanzwe usanga bidakunze gukozwa bamwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda kuba bashyira ahagaragara abakunzi babo.
Alpha abajijwe ko Esther ari umukunzi we, dore ko abantu batandukanye bavuga ko yaba ari umuvandimwe we bitewe n’uburyo baba bimereye iyo bari kumwe, Alpha yagize ati: “ Njye ntago njya mpishahisha, Uwingabire Esther ni umukunzi wanjye, ntago ari umuvandimwe nk’uko benshi babivuga, gusa kubera urukundo ruri hagati yacu birenze no kuba abavandimwe”.
Uwingabire Esther ni umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi.
Amwe mu mafoto ya Alpha na Esther
Alpha Rwirangira aheruka gushyira hanze indirimbo yise "Beautiful" afatanyije n’umuhanzi Peace ubwo aheruka mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO