Auddy Kelly umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’ijwi rye, akaba anakora injya ya Kinyarwanda ikunze kwitwa gakondo, kuri ubu yaba amaze kubishyira k’umugaragaro ko ari m’urukundo n’umuhanzikazi uzwi cyane ku izina rya Jody. Ibi bibaye nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa ariko nabo ubwabo urebye kuri facebook zabo zombie usangaho umwe yashyize ifoto y’undi k’urukuta rwe rwa facebook.
Aganira na IGIHE, Auddy Kelly yagize ati: “ Icyo kibazo maze iminsi nkibazwa n’abantu benshi batandukanye, ariko ndumva kuba dukundana nta kibazo abantu bakabigizeho kuko n’Imana irabidusaba, niyo mpamvu rero urujijo rukwiye kuva mu bantu ubu ndi kumwe na Jody nk’umukunzi wanjye”.
Jody mu magambo make yagize ati: " Nibyo koko Auddy Kelly ni umukunzi wanjye kandi nkunda".
Reba indirimbo "Ndakwitegereza" ya Auddy Kelly.
Reba indirimbo " Ninjye nawe" ya Jody



















TANGA IGITEKEREZO