00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’abahanzi bakoresha imbaraga nyinshi iyo baririmba

Yanditswe na

Patrick Munyentwali

Kuya 20 June 2013 saa 01:28
Yasuwe :

Uru rutonde rwibanze ahanini ku kuba umuhanzi hari ibitaramo yitabiriye agashyushya abantu ‘Public’ akoresheje ubushake agira bwo gushimisha abamureba, uburyo yitwara imbere yabo ndetse n’uburyo indirimbo aririmba zibyinitse.
Riderman: Uyu ni umwe mu ba Raperi baririrmba ibisa na Hip Hop , ariko atari yo nyirizina kuko asa nk’uvanga n’izindi njyana, agaragaza imbaraga zidasanzwe iyo aririmba mu ruhame, uretse umuvuduko w’indirimbo ubwayo, n’amagambo arimo ubwenge akoresha bituma benshi (…)

Uru rutonde rwibanze ahanini ku kuba umuhanzi hari ibitaramo yitabiriye agashyushya abantu ‘Public’ akoresheje ubushake agira bwo gushimisha abamureba, uburyo yitwara imbere yabo ndetse n’uburyo indirimbo aririmba zibyinitse.

Riderman: Uyu ni umwe mu ba Raperi baririrmba ibisa na Hip Hop , ariko atari yo nyirizina kuko asa nk’uvanga n’izindi njyana, agaragaza imbaraga zidasanzwe iyo aririmba mu ruhame, uretse umuvuduko w’indirimbo ubwayo, n’amagambo arimo ubwenge akoresha bituma benshi bamukunda, ariko uburyo yitwara mu ndirimbo benshi bita kumenya Stage.

Senderi: Ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe bitewe n’uburyoo amaze guhugukira indirimbo zihuta kandi akamenya gushyushya abantu (Public), benshi mu bakunda biganjeo urubyiruko bavuga ko ari umuntu wiha icyizere mu byo akora byose, kandi agashyira imbaraga muri Muzika ye.

King James: Uzwiho kuba yaramaze kwinjira mu njyana ya Afro Beat, ibi byamuhaye gukurura abamureba yifashishije indirimbo zihuta ndetse zinabyinitse, ibi byatumye arushaho kwigarurira abamureba bibasha kumugeza ku gikombe cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afro Beat, mu ndirimbo Yebaba we, Palapala n’izindi zibyinitse zamufashije gukoresha imbaraga ze kugira ngo ashimishe abo aririmbira.

Jay Polly: Ni ubwo atagaragara mu bitaramo byinshi ariko azwiho, gukoresha imbaraga abihuza n’injyana aririmba.

Urban Boyz: Iri tsinda rigizwe n’abasore batatu imyitwarire yabo ku rubyiniro n’imbaraga bakoresha babyina yewe banaririmba bigaragara ko bibafasha gushyushya ababareba ndetse n’udushya bagaragariza mu ndirimbo zabo bikabahesha kwigarurira abafana.

Ama-G The Black: uyu muhanzi azamutse vuba, iyo aririrmba haba mu mashusho no mu bitaramo agaragaza gukoresha imbaraga nyinshi, imyitwarire ye aha hombi imufasha gukurura no gushimisha abamureba, bigatuma agukundwa tutirengagije n’amagambo arimo ubwenge akoresha ndetse bigatuma benshi bakifuza kumubona.

Babou: Ni umwana ukiri muto ariko agaragaza gukoresha imbaraga nyisnhi iyo aririmba kugirango abashe gushimisha abafana, afite abamukunda benshi, ariko abenshi bakamukundira uburyo yitwara mu bitaramo kuko akora ibishoboka byose kugira ngo abafana bashyuhe kandi akabigeraho nk’uko bigaragara mu bitaramo yagenda akora.

Kitoko: Mu njyana ya AfroBeat abasha kwigarurira igice kini cy’abamureba cyane mu bitaramo, bitewe n’injyana isa n’iyihuta imbaraga akoresha kuri Stage, n’indirimbo zibyinitse , akenshi iyo atangira igitaramo abanza indirimbo y’Imana , ubundi agatangirana imbaraga n’indirimbo Akabuto n’izindi abafana bagashyuha.

Kamichi: Agaragaza imbaraga zidasanzwe niyo yaba ntawe umwitayeho, biramuvuna ariko rimwe na rimwe bikamuhira, mbega akagaragaza ko ntacyo atakoze, ibi bigaragarira cyane mu bitaramo akora birimo icya PGGSS ku nshuro ya 3 arimo.

Dream Boyz: aba basore bakunze kugaragaza imbaraga cyane mu marushanwa bahuriramo n’abandi bahanzi, indirimbo zimwe na zimwe zikoze mu injyana ibyinitse, nibyo bibafasha kubyina bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abo baririmbira bisange mu ndirimbo zabo kandi bose babyina.

Fireman: Fireman ubwo yaririmbaga Hip Hop, ariko uyumva ntabashe kubona uko ayibyina ubu siko bikimeze, kuko agerageza guhimba indirimbo abafana be babasha kubyina, ibi yabigezeho, twavuga nko mu ndirimbo “ Itanga Ishaka” n’izindi yifashisha cyane mu marushanwa ya PGGSS III, aho akoresha imbaraga ze zose kugira ngo ashimishe abamureba, kandi bagendere hamwe ndetse akabigeraho.

BullDog: Ni umwe mu bahanzi bagaragaza impinduka muri muzika bakora, aho aririmbira akora uko ashoboye ngo ashyushye abamureba, nubwo atabyina, ariko agaragaza ubushake n’imbaraga mu gufasha abamureba kujya mu mwuka w’ibirori.

Knowless: Ari mu bahanzi b’abakobwa bakoresha imbaraga nyinshi baririmba, ibi ni mu rwego rwo kwigarurira igice kinini cy’abafana.

Itsinda Urban Boyz bambaye makabutura atukura, babyina Sipiriyani
Dream Boyz baremera bakiruka mu bafana ariko bakabashyushya
Knowless aremera akajya mu bicu, ariko abafana bagashyuha
Senderi International Hits ari kubyinisha umukobwa
Babou, umwana ukiri muto ariko ukoresha imbaraga, no kumenya uburyo yifata imbere y'abamureba
Bull Dog nawe akoresha imbaraga akabyina Hip Hop
Bull Dog n'imbaraga atakoreshaga arazikoresha ariko agatanga ibyishimo mu bafana
Kamichi mu bitaramo akoresha imbaraga zidasanzwe, dore ko abanza gukora imyitozo irimo za pompage kugira abone Morale ishyushya abafan
Kamichi agerageza kujya ku Bicu nk'uko indirimbo "Kabimye" ibivuga
Riderman we azana n'udushya tukajyana n'ibyo aririmba
Ama-G The Black, we gukoresha imbaraga abikoresha hose, mu ndirimbo no mu bitaramo
King James agerageza kujyana n'indirimbo uko iteye kwose kandi agashimisha abafana
Jay Polly aririmba nk'ukangata, kuko ariko Hip Hip itari iy'urukundo iririmbwa
Kitoko we, arababyinisha kugira ngo bakunde babyine, kuko aba yakoresheje imbaraga nawe abyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages