00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Green P afite ku bukwe bwa mukuru we The Ben

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 January 2024 saa 01:38
Yasuwe :

Rukundo Elie [Green P] wari umaze imyaka ibiri n’amezi umunani i Dubai akagaruka i Kigali yitabiriye ubukwe bwa mukuru we The Ben, avuga ko ibi birori byatumye yongera guhura n’inshuti n’umuryango bataherukanaga ndetse bituma na we yifuza gutera ikirenge mu cya mukuru we.

Uyu muraperi yemereye Radio Rwanda ko asigaye akundana n’umunyarwandakazi ndetse ubukwe bwa mukuru we bwatumye na we yitekerezaho.

Ati “Ubukwe bwa Ben bwampuje n’abantu bose nari narabuze by’igihe gito, cyane cyane abo mu muryango n’inshuti kuko hari inshuti agira nyinshi nazo arizo zanjye, n’abandi bantu bari mu ruganda rw’imyidagaduro bose nagize amahirwe yo kubabona byoroshye turaganira numva ndishimye urukumbuzi rurashize.”

Green P yanyuzwe n’uburyo ubukwe bwa The Ben bwari buteguye bigera n’aho yumva yabugira ubwe.

Asa n’utebya yagize ati “Njyewe rero narebaga umuteguro wa buriya bukwe nkumva nakiba umugono nkakoreramo ubwanjye, ariko nanjye Imana nimfasha nzabukora.”

“Ibindi byose birahari, umukunzi arahari ikubura ni umwanya Imana izabiha. Ntabwo ndabipanga ariko buzaba, ni Umunyarwandakazi ari hano i Kigali.”

Green P aritegura gushyira hanze EP (Extended Play) izaba iriho indirimbo yakoranye na The Ben ndetse n’abandi baraperi bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang.

Yavuze ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya ari kumwe na Diplomat, izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere.

Uyu muraperi yasezeranyije abakunzi b’injyana ya Hip-Hop ko atazongera kubura muri muzika.

Green P yasabye abaraperi bakiri bato kwigira ku buzima bwaranze bakuru babo, bakareba ibyo bakosora bitangenze neza, yaba ibijyanye n’imyitwarire n’ibindi bitatanze isura nziza ku njyana ya Hip-hop.

Ikintu yicuza mu buzima bw’ahahise ni uguhuza n’abantu batari beza bakamwanduza imico itari myiza, gusa ashima Imana ko yamaze kwigobotora iyo mico akagaruka ku murongo.

Ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabereye muri Kigali Convention Centre yariyarimbishijwe amafoto y'aba bageni
Green P yemeje ko afite umukunzi ndetse na we agomba kuzakora ubukwe
Green P yavuze ko yanyuzwe n'uburyo ubukwe bwa mukuru we, The Ben bwari buteguye neza
Green P yasabye abaraperi bakiri bato kwigira ku buzima bwaranze bakuru babo, bakareba ibyo bakosora bitangenze neza cyangwa aho bitwaye nabi
Green P yateguje EP azamurika muri Werurwe 2024, izaba iriho indirimbo yakoranye n'umuvandimwe we, The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages