Mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2022, Nel Ngabo wari wishimiwe cyane yaserutse ku rubyiniro yambaye imyenda y’umweru n'igitambaro ku ntugu kirimo amabendera y’u Rwanda n'u Burundi.
Ni igitaramo cyitabiriwe n'Abanyarwanda n'inshuti zabo bari benshi, aho baserutse bashaka kumva umuziki w'uyu musore uri mu batanga icyizere ku hazaza ha muzika.
Nel Ngabo yagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba ndetse yishimirwa cyane n’abitabiriye igitaramo binyuze mu ndirimbo ze nka “Solo”, “Agacupa”, “Low key”, “Sawa”, “Mutuale”, “Zoli”, “Fresh”, “Muzadukumbura” yakoranye na Fireman n’izindi.
Ubwo yari ku rubyiniro, yafatanyaga n’abakunzi b’ibihangano bye kuririmbana ijambo ku rindi.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo “Byakoroha”, “Low Key”, abari muri iki gitaramo biganjemo ab’igitsina gore baririmbanye na we bataha baririmba “Zoli” imihanda yose kuva aho igitaramo cyabereye.
Uyu musore wanyuzagamo akaganira n’abafana ubwo yari ageze ku ndirimbo “Nywe’’, yikuye agakote, atangira gusimbukana n’abakunzi be bari bazi indirimbo ze hafi ya zose.
– Nel Ngabo yahaye icyubahiro Yvan Buravan witabye Imana
Ubwo Nel Ngabo yari ageze hagati mu gitaramo yasabye abitabiriye igitaramo kuzimya amatara yose bagacana urumuri rwa telefoni gusa mu guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana, mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022.
Uyu muhanzi yafatanyije n’abafana be baririmbana indirimbo zirimo “Malaika” na “Oya” za Yvan Buravan.
Nel Ngabo yafashwaga na Ishimwe Clement wamucurangiraga mu buryo bwa live ndetse na Dj Feery Dee wanyuzagamo agacurangazimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi bimwe bimenyerewe nka Playback mu bitaramo.
Biteganyijwe ko Nel Ngabo azamara ukwezi kose muri Canada mu bikorwa bitandukanye bya muzika agiye gukorera muri iki gihugu.
Igitaramo Nel Ngabo yakoreye muri Canada cyateguwe na Boris Evrard, Dj Feery Dee na Nadine Nindabira basanzwe baba muri iki gihugu.
Mu gihe azamara muri Canada, Nel Ngabo azahakorera ibindi bitaramo ndetse amatariki yabyo azamenyekana mu minsi iri imbere.
Nyuma y'igitaramo biteganyijwe ko Nel Ngabo azakorerayo indirimbo, anafatireyo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zizasohoka kuri album ye ya gatatu nyuma ya RNB 360 na Ingabo.
Ku wa 31 Kanama 2022, uyu muhanzi aherekejwe na Ishimwe Clement uyobora Kina Music ni bwo berekeje muri Canada aho bagiye kumara ukwezi mu bikorwa bya muzika bitandukanye.











Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste


Ibitekerezo 0