Nyuma y’igihe kigera ku mezi 6 aheruka mu Rwanda, Alpha Rwirangira arimo gukora indirimbo yise “Heaven on Earth” afatanyije n’umukobwa ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Lamyia Good. Icyo gitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo bakaba baragihawe n’umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi b’abanyamerika “Producer”uzwi ku izina rya Tobby Ryan. Uyu mu producer Tobby Ryan ni umwe mu bakoreye umuhanzi Usher Raymond indirimbo yise “YOU REMIND ME” yanatumye amenyekana cyane.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Alpha yagize ati: “Ni ibyishimo kuri njye, ku Rwanda ndetse no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kuko ibyo nitaga inzozi bigiye kuba impamo, ntabwo aba ari ibintu byoroshye kubona umuntu wakoreye indirimbo abahanzi bakomeye cyane ku isi barimo: Usher Raymond, Sean Kingston, T.Pain, Lil Romeo ndetse n’abandi benshi batandukanye, iyo ndirimbo yampaye iri mu njyana ntari naririmbaho na rimwe, gusa nanone kuba yarumvise ko ijwi ryanjye ryajyana niyo njyana nabyo biri mu bintu byanshimishije”.
Alpha yakomeje avuga ko iyo ndirimbo ikiri muri studio, gusa nyuma y’iminsi mike iza kuba yageze ku bakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi be. Ubwo aheruka mu Rwanda yasize akoranye indirimbo ifite amashusho n’umuhanzi Peace, iyo ndirimbo bayise “Beautiful”.
Reba indirimbo ’Beautifull" Alpha afatanyije na Peace.
Reba indirimbo "YOU REMIND ME" ya Usher Raymond mu gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO