Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye cyane ku izina rya Emmy ubwo yashyiraga hanze indirimbo ya mbere yise “Nsubiza”, iyo ndirimbo ikaba ariyo yatumye amenyekana cyane, Kuri ubu nyuma y’aho yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aratangaza ko abona hari impinduka kuri muzika yo mu Rwanda, kuko asanga abahanzi benshi barimo kuzamuka bazi ibyo bakora kandi bashoboye.
Aganira na IGIHE, Emmy yagize ati: “Hano muri Amerika dukurikirana muzika yo mu Rwanda umunsi ku munsi, gusa nibyiza cyane kubona ubu abahanzi ari benshi kandi bashoboye muzika, bitandukanye na mbere aho wasangaga umuhanzi aziko ariwe ukomeye gusa ugasanga yihariye amasok yose amufasha kuzamura ibihangano bye, ni ishema rero ku gihugu cy’U Rwanda kuko gifite abahanzi benshi kandi bazi muzika”.
Yakomeje atangaza ko muri Amerika nta kibazo na kimwe bahura nacyo ku byerekeye no gukora muzika ndetse n’ubuzima muri rusange, anavuga ko kuri we yagize impinduka ku buzima bwe kuva yakwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko yiga ndetse anakora.
Umva indirimbo "Twikundanire" Emmy aheruka gushyira hanze.



















TANGA IGITEKEREZO