00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmy yashyize hanze indirimbo ya mbere kuva yagera muri Amerika

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 23 May 2013 saa 04:36
Yasuwe :

Nsengiyumva Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Emmy, kuri ubu nyuma y’aho yerekeje muri Leta Zunze Umwe z’Amerika aho yajyanye n’abavandimwe be ndetse na Se umubyara, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere kuva ageze muri USA.
Aganira na IGIHE, Emmy yagize ati: “Iyi ndirimbo nyituye abakunzi banjye cyane badahwema kunyereka ko bankumbuye, nkanayitura abanyarwanda bose muri rusange bakunda muzika nyarwanda, maze kubazwa ibibazo byinshi kuri iyi ndirimbo kuva aho nayishyiriye hanze, ndabazwa ko (…)

Nsengiyumva Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Emmy, kuri ubu nyuma y’aho yerekeje muri Leta Zunze Umwe z’Amerika aho yajyanye n’abavandimwe be ndetse na Se umubyara, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere kuva ageze muri USA.

Aganira na IGIHE, Emmy yagize ati: “Iyi ndirimbo nyituye abakunzi banjye cyane badahwema kunyereka ko bankumbuye, nkanayitura abanyarwanda bose muri rusange bakunda muzika nyarwanda, maze kubazwa ibibazo byinshi kuri iyi ndirimbo kuva aho nayishyiriye hanze, ndabazwa ko ubutumwa buyirimo arinjye wivuga, gusa siko bimeze kuko nagize “Inganzo” nk’umuhanzi numva ngomba gukora iyi ndirimbo”.

Ikintu cya mbere Emmy akumbuye mu Rwanda, ni inshuti ze, akongeraho ibiribwa birimo: Capati, Akabenz, ndetse n’inzoga yitwa Guiness uvanzemo Coca.

Emmy atuye mu mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iyo ndirimbo ikaba yakozwe Licklick.

Umva indirimbo"Twikundanire" ya Emmy.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages