Abahanzi bagize itsinda rya “Press One” rikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aribo The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bashyize hanze amashuho y’indirimbo bahuriyemo bise “Ndi Uw’i Kigali” yakozwe na Cedru ndetse na Licklick wakoze amajwi. Iyi ndirimbo yari imaze iminsi ivugwaho n’abantu batandukanye bakurikirana muzika nyarwanda uburyo ikozemo kwashimishije benshi.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Meddy yagize ati: “Nk’uko abanyarwanda batigeze badutererana muri muzika yacu, niyo mpamvu natwe tudateze kuzabibagirwa kuko tugomba kujya turushaho kubagezaho ibihangano byacu kandi bikoze neza, ndakomeza kubashimira uburyo mutwereka urukundo mudufitiye ndetse n’uburyo mwakira ibihangano byacu, Imana ikomeze ibahe umugisha”.
Akomeza avuga ko nyuma y’indirimbo ‘Ndi uw’i Kigali” baza gukomeza gukorana imbaraga.
Reba amashusho y’indirimbo "Ndi uw’i Kigali".



















TANGA IGITEKEREZO