Mu gihe hari hashize iminsi havugwa urunturuntu hagata y’umushyushya birori, uzwi cyane ku izina rya Mc Tino ndetse n’itsinda rya Dream Boys, aho mu minsi ishize yigeze gutangaza ko ashyigikiye itsinda ryitwa Urban Boys ko kandi Dream Boys nayo izi ko Urban Boys ibarusha, kuri ubu nyuma y’aho Mc Tino asabiye imbabazi Dream Boys yemeye kuzimuha nk’uko Platini wo muri Dream Boys avuga ko uzabye imbabazi azihabwa.
Aganira na IGIHE, Platini yagize ati: “ Usabye imbabazi arazihabwa, Twabyakiriye nk’umuntu wacitswe tu, Gusa gahunda turacyari mu irushanwa nawe turi kumwe nka Mc mu irushanwa rya PGGSSIII, kandi icyizere nicyose kuri twe cyo gutwara umwanya wa mbere, kuko hari indirimbo nyinshi twakoze zagiye zikundwa tuziko zizadufasha”.
Mc Tino kuri ubu ntabwo abarizwa mu Rwanda kuko hari gahunda yagiyemo hanze y’igihugu.
Indirimbo " Baramponda" Dream Boys bakoranye na Knowless.



















TANGA IGITEKEREZO