Urupfu rwa Radio rwatewe n’amakimbirane yabereye mu kabari ka De Bar gaherereye i Entebbe tariki ya 22 Mutarama 2018.

Troy Wamala yatawe muri yombi nk’ukekwaho kuba nyirabayazana w’urwo rupfu, maze mu 2019 akatirwa igifungo cy’imyaka 13 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muhanzi.

Nyuma yaho, Troy yatanze ubujurire asaba ko igihano cye cyakongera gusuzumwa. Ariko igikorwa cyo kuburanisha ubujurire bwe cyagiye gihura n’imbogamizi zitandukanye, aho itsinda ry’abamwunganira mu mategeko ryagiye ritanga impamvu z’uko rititeguye cyangwa ridahari.

Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, umuvandimwe wa Mowzey Radio wari uri mu rukiko yagaragaje umujinya ku bw’ubwo bujurire, avuga ko Troy akomeje gukoresha impamvu zitandukanye kugira ngo atinde kuburanishwa.

Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro ku itariki izamenyekana mu bihe biri imbere.

Ku rundi ruhande ariko umuryango wa Mowzey Radio nturanyurwa n’igifungo cy’imyaka 13 yahawe, uvuga ko kidahuye n’uburemere bw’igihombo batewe no kubura umuvandimwe wabo.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugabo yagize ati “Radio ni we wari utunze umubyeyi wacu, yari afite umuryango n’abana, ndetse n’inshingano nyinshi. Twumvise igihano Troy yahawe ari gito cyane, cyane ko n’igihe yari amaze afunze mbere cyakuwemo. Ariko nta kundi twari kubigenza.”

Radio yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi mu kabari
Radio yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi mu kabari
Uwahamijwe kwivugana Radio wamamaye muri Goodlyfe yasubiye imbere y'urukiko
Uwahamijwe kwivugana Radio wamamaye muri Goodlyfe yasubiye imbere y'urukiko