Ku iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2013, uwitwa Teta Jessica, wiga muri Lycée de Kigali yahawe igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nk’uwaje ku isonga mu marushanwa ya Talentum ku nshuro yayo ya kabiri.
Teta yakurikiwe n’abandi bane ari bo Cyubahiro Musafiri Serge, Dushime Burabyo Yvan, Kamayirese Erasme na Dusabimana Alleluia Delphine. Aba nabo bahembwe ibihumbi mirongo itanu buri umwe umwe.
Aba bahanzi batsinze batowe muri 24 baturutse hirya no hino mu Rwanda, bagiye batsinda mu majonjora.
Emma-Claudine Ntirenganya, umuyobozi wa Ikirezi Group, ari nabo bafatanyije na Skizzy gutegura aya marushanwa, yatangaje ko aba batsinze bagiye gushyigikirwa mu buhanzi bwabo. Yavuze ko bagiye gukorerwa indirimbo kandi bakerekwa inzira bacamo ngo bamenyekane muri muzika.
Yagize ati “Kuri ubu, Impano Development Project barateganya guhura n’ababyeyi b’uru rubyiruko rwatsinze Telentum, kandi aba batsinze nabo bazahabwa amahugurwa mbere yo gutangira ibikorwa. Amahugurwa azaba agamije cyane cyane kubahamagarira kwigirira icyizere, kumenya kuvugana n’itangazamakuru hamwe n’abafana, kurwanya ibiyobyabwenge hamwe n’inda zitateganyijwe, n’ibindi.”
Iri rushanwa rya Talent Detection kuri iyi nshuro yaryo ya kabiri ryateguwe na ryatewe inkunga n’inkunga n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko hamwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco.



















TANGA IGITEKEREZO