00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Ibyishimo bidasanzwe ku bitabiriye igitaramo cya Meddy

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 September 2017 saa 04:32
Yasuwe :

Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert yizihiye mu buryo bukomeye abantu babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo cye cyabereye kuri Golden Tulip Hotel yo mu Mujyi wa Nyamata, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 2 Nzeri 2017, kugeza mu rukerera.

Nyuma y’imyaka irindwi yari ishize uyu muhanzi adakandagira mu Rwanda, yagaragarijwe urukundo mu buryo budasanzwe n’abafana batamuherukaga, yomoye ibikomere by’urukumbuzi ku mitima yabo ndetse na we ubwe mu byo yakunze kugarukaho yavuze ko iki gitaramo cyatumye ashira irungu ryose yagiriye muri Amerika.

Igitaramo cya Meddy cyabereye kure y’Umujyi wa Kigali, abantu baguze amatike mbere bishyuraga amafaranga 10,000 naho abayaguriye ku muryango bacibwaga 15,000. Nta nyota yigeze irangwa mu bitabiriye kuko nubwo amatike yo kwinjira yari ahenze agasembuye ari kimwe mu byatumye abantu barushaho kwizihirwa.

Ibihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya Meddy i Nyamata


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages