Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2013, i Karongi haratangirira ibitaramo byo kujonjora abantu 35 baziga mu ishuri rya muzika rizafungura muri Mutarama 2014, ku Nyundo ho mu Ntara y’i Burengerazuba.
Mu nama Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) [ari nacyo gifite mu nshingano iri shuri] cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu hasobanuwe ko aya majonjora azakorwa harebwa abiyumvamo impano bose bifuza kuba abahanzi babigize umwuga kandi babyigiye.
Ni mu bitaramo bizaba hose mu Rwanda bizasusurutswa n’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Knowless, Riderman, Dream Boyz na Jay Polly.
Uwifuza kujya muri aya marushanwa agomba kuba nibura yarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (9 years Basic Education).
Muri aya majonjora abagize akana nkemurampaka; ari bo umuhanzi Mighty Popo, inararibonye mu buhanzi Aimable Twahirwa n’umunyamakuru Mike Karangwa bazajya bahitamo abo babonye bafite impano kurusha abandi, abe ari bo baziga muri iri shuri.
Abazagaragaza impano kurusha abandi bazahabwa amahirwe yo kwiga muri iri shuri
Dore uko ibitaramo bizazenguruka igihugu:
- Karongi tariki 9 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa i Rubengera
- Rusizi tariki 16 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa kuri stade Kamarampaka
- Huye tariki 23 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa imbere y’umurenge wa Ngoma
- Ngoma tariki 29 Ugushyingo 2013 saa tanu z’amanywa kuri stade Cyasemakamba
- Rubavu tariki 7 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri Tamtam
- Musanze tariki 14 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri stade ubworoherane
- Muhanga tariki 16 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri ETEKA
- Nyagatare tariki 18 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa ku ishuri ry’Imyuga rya Cyongo
- Kigali tariki 19 Ukuboza 2013 saa tanu z’amanywa kuri Institut Francais
- Final tariki 21 Ukuboza 2013 saa saba z’amanywa kuri Stade Ntoya y’i Remera
Uwifuza kwiyandikisha ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ashobora gusura urubuga rwa www.wda.gov.rw. Ushobora kwiyandikisha kandi kuri IPRC mu Ntara uherereyemo.
Abiyumvamo impano ntimucikwe n’aya mahirwe!



















TANGA IGITEKEREZO