Uyu munyamuziki yavuze ko azakomeza kuririmba wenyine ubuzima bwe bwose, gusa yemeze ko yiteguye gukorana n'abandi bahanzi batandukanye ku mishinga mishya ijyanye na muzika.
Weasel mu kiganiro yagiranye na Spark TV yakomeje avuga ko nyakwigendera Mowzey Radio yari umuhanzi akunda cyane kandi ko adashobora gusimburwa.
Ati “Mowzey Radio yari umuhanzi nkunda cyane akaba n’umufatanyabikorwa wanjye wa muzika, sinizera ko hari undi ushobora kumusimbura. Nzakomeza kuririmba njyenyine gusa nshobora gushakisha abo twakorana, ariko ntabwo nzigera njya muri ndi tsinda.”
Kuva Mowzey Radio yapfa mu 2018, Weasel yafasha ikiruhuko muri muzika nyuma yongera gusubukura muzika akorana n’abahanzi batandukanye barimo B2C, Pallaso, Ykee Benda, King Saha n’abandi.
Mu bikorwa bitandukanye uyu muhanzi agaragaramo akunze gukoresha izina “Radio & Weasel” yari asanzwe akoresha akiri kumwe na mugenzi we kuva mu 2008.
“More Time” indirimbo nshya ya Radio & Weasel







Ibitekerezo 0