Nubwo ari urutonde rurerure rwo ku Isi hose, Wizkid yisanga ku mwanya wa mbere mu bo muri Afurika. Uru rubuga rubishingira ku bipimo byarwo dore ko ruzwi mu bijyanye no gucukumbura imibare y’uburyo imiziki icuruzwamo.
Ruvuga ko Wizkid yacuruje imizingo y’indirimbo mu buryo butandukanye inshuro miliyoni 13 ku Isi hose.
ChartMasters itangaza ko kuri uru rutonde Wizkid ari ku mwanya wa 545 muri 641 ku Isi. Ni mu gihe mu Banyafurika baza imbere, Wizkid akurikiwe na mugenzi we Burna Boy uri ku mwanya wa 548.
Imibare ibarwa hakurikijwe uko umuhanzi yacuruje n’uko yumviswe. Rufite sisiteme rukoresha igaterateranya imicururize y’umuhanzi mu buryo bwinshi harimo nko gucuruza amakopi ya ‘album’ mu buryo bufatika, uko indirimbo zamanuwe (download) ku mbuga, uko zumviswe n’ibindi.
Buri kantu kose kabazwe kagira agaciro ndetse kagatanga uruhare ku mibare rusange iboneka, ari na ko byagenze babarira Wizkid.
Wizkid aherutse gusohora indirimbo ‘Jogodo’ yafatanyije na mugenzi we Asake. Iyi ndirimbo yamaze igihe kirenga ukwezi n’igice iyoboye ku rutonde rw’izindi zikunzwe ku rubuga rwa Spotify.
‘Jogodo’ kandi yigeze kuba iya mbere mu Bwongereza mu ndirimbo ziri mu njyana ya Afrobeat imara ibyumweru bitanu ndetse ifunga Gashyantare ari iy’umwaka mu zo muri Nigeria.
Uretse iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi banafatanyije Extended Play (EP) bayita “REAL” ikaba iri hanze kuva mu mpera za Mutarama 2026 ndetse imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 80 ku rubuga rwa Spotify.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!