00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wizkid yaciye agahigo kuri ’Billboard Charts’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 November 2023 saa 02:40
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itatu Wizkid amuritse album yise “Made In Lagos”, yongeye kugaruka ku rutonde rwa Billboard World Albums Chart rugaragaza Album na EP , zikunzwe ku Isi.

Iyi album yigeze kuyobora uru rutonde mu 2021 irugarutseho ihita ifata mwanya wa 15, ikomeza gusiga intera nini hagati yayo n’ izindi albums z’abahanzi bo muri Afurika.

“Made In Lagos” niyo album ya mbere yo muri Afurika imaze igihe kinini ku rutonde Billboard World Albums Chart, aho imaze ibyumweru birenga 132.

Iyi album mu 2021 ubwo yari imaze igihe gito isohotse yafashe umwanya wa 28 kuri rutonde rwa US Billboard 200 rugaruka kuri album 200 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi album ya kane ya Wizkid niyo ya mbere yo muri Afurika yagurishijwe cyane muri Amerika, imaze kugurishwa inshuro zisaga 680.000.

Umuhanzi wo muri Afurika ukirikira Wizkid kuri aka gahigo ni Cesaria Evora wo muri Cap-Vert , album ye yise “Cesária” yamaze ibyumweru 66 ndetse ikaba ifite n’igihembo cya Grammy yegukanye mu 2004.

Hagati aho Rema nawe akomeje kwandika amateka mashya dore ko album yise “Rave and Roses” kuri ubu imaze ibyumweru 65 kuri uru rutonde Billboard World Albums Chart.

Album ya Burna Boy yise “Love, Damini” yamaze ibyumweru 55 kuri uru rutonde.

“Made In Lagos” yasohotseho indirimbo zakunzwe nka, "No Stress", "Essence" yahuyemo na Tems, "Ginger" yakoranye na Burna Boy , "Smile" yakoranye na H.E.R, "Piece of Me" yakoranye na Ella Mai n’izindi.

Wizkid niwe muhanzi muri Afurika ufite album yamaze igihe kinini kuri 'Billboard World Albums Chart'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages