Mu kiganiro cyihariye na IGIHE Muhammed Bashir umuyobozi w’Itsinda X-Link Entertainment yatangaje ko nk’abantu babyiyemeje kandi babyize, bigisha abantu kubyina injyana zitandukanye nka Salsa, igihinde, Imbyino Nyafurika, imbyino za Kizungu (Western Dance), izo mu bihe bya kera (Classic Dance) n’izindi.
Yagize “ Nk’itsinda X-Link Entertainment twigisha abantu kubyina baba abahanzi, umuntu ku giti cye wumva afite impano yo kubyina ndetse n’igihe ushaka kuzagira umuntu utungura ukamubyinira nk’abageni nabo turabigisha.”
Bashir avuga ko atari ukwigisha kubyina bakora gusa kuko bakora ibitaramo bitandukanye mu gihe batumiwe mu birori, bakabasha kunezeza ababyitabiriye mu mbyino zitandukanye.
Ati “Dukunda gutumirwa kubyina mu maresitora y’abahinde, abashinwa,Abataliyani no mu bindi birori bitandukanye.”
Abashaka kwiga bahera saa sita kugeza saa munani kuva kuwa gatatu kugeza ku wa gatanu kuri The Manor Hotel i Nyarutarama.Naho guhera kuwa gatanu kugeza ku cyumweru iri tsinda ritaramira abagana iyo hotel guhera saa tatu kugeza saa sita z’ijoro mu mbyino n’indirimbo zitandukanye.
Ubuyobozi bw’iri tsinda buvuga ko bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bagiye babagana mu gihe cyo kwitegura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ngo bamenye uko bakwitwara ku rubyiniro kandi ngo byagiye bibafasha cyane.
Itsinda X-Link Entertainment rigizwe n’abakobwa bane n’abasore bane. Rifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Kenya, Tanzania,Sudani y’Epfo, mu Rwanda, muri Leta ya Dubai n’ahandi.
Ukeneye ibindi bisobanuro ku Itsinda X-Link Entertainment wahamagara kuri 0783106514 cyangwa 0728087891.Ushobora no kubasura ku rukuta rwabo rwa cyangwa ukandikira Bashir kuri [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO