Abayizera Mary Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace yakoze indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kumvikanisha ibibi by’abasore batendeka abakobwa bababeshya ko babakunda n’ingaruka zabyo, iyo ndirimbo yise “Farsel” akaba yarayikoranye n’umuhanzikazi Queen Cha.
Young Grace yagize ati: “ Indirimbo "Farsel" nayihimbye mu rwego rwo kubwira abasore bafite umuco mubi wo kugira umukunzi urenze umwe, muri iyo ndirimbo mvugamo ko gutendeka bifite ingaruka mbi kuko nta nyungu ivamo uretse kuba abakobwa babacikaho mu gihe babatahuye, iyo ndirimbo ikaba iteganya kujya hanze nyuma y’icyumweru kimwe.
N’ubwo Young Grace yakoze indirimbo iburira abasore, yavuze ko atirengagije ko hari n’abakobwa bagira iyo ngeso, ko ahubwo inama yagira buri ruhande ari uko bajya batuza mu rukundo bakirinda kujarajara.
Iyo ndirimbo izajya ku mugaragaro mu gihe Young Grace afite gahunda yo kwiteza imbere yongera umubare w’ibihangano bye byaba amajwi n’amashusho, akaba ari kubishyiramo imbaraga.
Reba indirimbo Young Grace aheruka gushyira hanze yise "Like a Boy".



















TANGA IGITEKEREZO