00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ziggy 55 yamaze kwemererwa kuzabana akaramata na Iddo Umutoni

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 14 October 2013 saa 04:23
Yasuwe :

Ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira nibwo umuhanzi Ziggy 55 yakoze umuhango wo gusaba uwitwa Iddo Salama Umutoni.
Uyu muhango wabereye ku ishuri ry’Intwari riherereye i Nyamirambo rizwiho kuba ryarashinzwe n’umwami Rudahigwa.
Ubwo Ziggy 55 yari ahagarariwe n’umusaza Rachid, yabanje gusiragizwa nk’uko bigenda mu muco wa nyarwanda bombi ari umukwe n’umukwe mukuru, ariko biza kurangira Nshimiyimana Fikiri (Ziggy 55) ahawe Iddo Salama umutima ujya mu gitereko Ziggy amushyira i bumoso bwe, (…)

Ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira nibwo umuhanzi Ziggy 55 yakoze umuhango wo gusaba uwitwa Iddo Salama Umutoni.

Uyu muhango wabereye ku ishuri ry’Intwari riherereye i Nyamirambo rizwiho kuba ryarashinzwe n’umwami Rudahigwa.

Ubwo Ziggy 55 yari ahagarariwe n’umusaza Rachid, yabanje gusiragizwa nk’uko bigenda mu muco wa nyarwanda bombi ari umukwe n’umukwe mukuru, ariko biza kurangira Nshimiyimana Fikiri (Ziggy 55) ahawe Iddo Salama umutima ujya mu gitereko Ziggy amushyira i bumoso bwe, atangira kwitegura uburyo azamujyana bakabana.

Umutoni Iddo Salama yahise yambikwa impeta ndetse n’undi bigenda uko, berekana ko bombi intambwe ari imwe isigaye ari yo yo gusezera ku babyeyi bakibanira akaramata.

Aganira na IGIHE Ziggy 55 yagize ati “Ibi birori byari byiza cyane nk’uko nawe wabibonye, ariko ariko iby’ubutaha bizaba birushijeho”.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo “Ciney” n’abandi, waranzwe n’imbyino abasilamu bakunze kubyina zizwi nk’”Imisonde”, “Taharabu” n’izindi.

Ubukwe buzaba tariki 19 Ukwakira uyu mwaka.

Ziggy 55 n'umukuzi we Iddo Salama bazarushingana
Imiryango yombi ku ruhande rwa Ziggy na Iddo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages