00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu mbogamizi muri muzika nyarwanda

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 6 May 2013 saa 11:37
Yasuwe :

Nubwo usanga muzika nyarwanda igenda itera imbere, hari zimwe mu mbogamizi abahanzi, abatunganya ibihangano by’abahanzi ‘Producers’, ndetse n’abamenyekanisha ibihangano by’abahanzi ku mihanda cyangwa ahantu hatandukanye bakunze kwitwa ‘Street Promotors’ bahura nazo.
Mu kiganiro Star Forum, Tom Close avuga zimwe mu mbogamizi abahanzi bahura nazo yagize ati “ Birakwiye ko umuhanzi ahabwa agaciro k’ibikorwa akora, kuko usanga umuhanzi akunzwe ariko kugira ngo abone amahaho ugasanga ari (…)

Nubwo usanga muzika nyarwanda igenda itera imbere, hari zimwe mu mbogamizi abahanzi, abatunganya ibihangano by’abahanzi ‘Producers’, ndetse n’abamenyekanisha ibihangano by’abahanzi ku mihanda cyangwa ahantu hatandukanye bakunze kwitwa ‘Street Promotors’ bahura nazo.

Mu kiganiro Star Forum, Tom Close avuga zimwe mu mbogamizi abahanzi bahura nazo yagize ati “ Birakwiye ko umuhanzi ahabwa agaciro k’ibikorwa akora, kuko usanga umuhanzi akunzwe ariko kugira ngo abone amahaho ugasanga ari ingume. Hari ikibazo tugira cy’abantu babuza ibihangano byacu gucurangwa ahantu hose, ndetse no kuri radiyo zimwe na zimwe watwara indirimbo ukabanza kugirana nayo amasezerano; umunyamakuru akavuga ko atakina indirimbo yawe atari wowe uyizanye, kandi natayikina ntabwo nzamenyekana. Ubwo se umuntu yatungwa n’ibihangano bye gute atazwi?”.

Tom Close akomeza agira ati “ Birakwiye ko twese nk’abahanzi twashaka icyatuma muzika yacu irushaho gutera imbere ikamenyeka. Leta nk’uko itera inkunga ibindi bikorwa bitandukanye yakadushakiye inzu y’imyidagaduro dukoreramo ibikorwa byacu”.

Dj Bob umuyobozi w’abamenyekanisha ibihangano by’abahanzi ‘Street Promotor’ yagize ati: “ Iyo usanganywe indirimbo y’umuhanzi udafite amasezerano nawe urafungwa, nyuma ugasanga abahanzi bamwe ntibamenyekana kubera ko nta ndirimbo zabo dushobora kumenyekanisha nta burenganzira dufite, ugasanga rero isoko rizagumana umuhanzi wamenyekanye kera. Birakwiye ko habaho ingando kuri buri muntu wese ucuranga indirimbo ‘Djs’, kuko hari bamwe usanga batazi ibyo bakora, bityo rero turusheho gukora akazi tuzi neza”.

Kalisa Etienne ubarizwa mu Kirezi group we, atunga agatoki abanyamakuru ko iyo hagize ugirana ikibazo n’umuhanzi bose bahagarika ibikorwa bye, akaba yarakoresheje ijambo “ Kuvira inda imwe”, avuga ko bikwiye gucika burundu.

Yakomeje asaba Abanyarwanda ko bakwiye kurushaho guteza abahanzi imbere kurusha kumenya indirimbo umuhanzi yasohoye niba ari ’inshishurano’ yarayiganye.

Paccy umwe mu bahanzi bamenyekanye mu njyana ya HipHop nk’umukobwa wa mbere wayikoze mu Rwanda, agaragaza ko hari abakobwa bitinya, akabasaba kwiha agaciro bakamenya aho bafite impano.

Tom Close umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kuzamura injyana ya R&B.
Dj Bob umwe mubamenyekanisha ibihangano by'abahanzi.
Kalisa Etienne umwe mu bagize Ikirezi Group
Oda Paccy umwe mu bakobwa bakoze injyana ya HipHop mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages