Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori, Uwizeye ‘Ally Soudy’, kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, arasaba abanyarwanda ko bakubakira ku mateka yabaranze kugira ngo bubake ejo heza.
Aganira na IGIHE, Ally Soudy yatanagje ko asaba abanyarwanda kuzirikana abatakaje ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakanubakira kuri ayo mateka biteza banateza igihugu cyabo imbere.
Yagize ati: “Nzahora nzirikana ababyeyi banjye, abavandimwe banjye, inshuti zanjye, abaturanyi n’abanyarwanda muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.”
Yongeyeho ati: “Aya mateka mureke azajye atuyobora mu kubaka ejo hazaza hacu ndetse atuyobore mu guteza imbere igihugu cyacu, tube umwe, turangwe n’urukundo rukunda bose rutarobanuye.”
Ally Soudy yasoje asaba abanyarwanda gusubiza amaso inyuma, bakibuka kugirango bacanire urumuri uyu munsi wa none hanategurwa ejo hazaza.
Yagize ati: “Tugomba kuba intwari mu byo dukora, kwita ku babaye, guha agaciro ikiremwamuntu aho kiva kikagera cyose, ukagerekaho no gukunda urwakubyaye no kurushaho kurwubaka, kuko mbona ari ko guha ishema rikomeye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.”



















TANGA IGITEKEREZO