00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Bob na DJ Zizou barashinjanya amarozi

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 15 March 2013 saa 12:34
Yasuwe :

Dj Bob na Dj Zizou, bamwe mu bazamura muzika nyarwanda, kuko usanga abahanzi benshi bamenyekana kubera akazi abo bombi bakoze, kuri ubu hagati yabo barashinjanya amarozi.
Nubwo hatagaragazwa uburyo DJ Bob ashinja Dj Zizou kuroga, Dj Zizou yanditse ku rubuga rwa facebook agaragaza ko icyo kibazo gihari ndetse agiye kuzamurega.
Dj Zizou kuri facebook yagize ati ”Aho bigeze ngiye kwitabaza inzego z’ubutabera, kuko sinibaza impamvu Dj Bob anyita umurozi nkaho hari umuntu azi naroze". (…)

Dj Bob na Dj Zizou, bamwe mu bazamura muzika nyarwanda, kuko usanga abahanzi benshi bamenyekana kubera akazi abo bombi bakoze, kuri ubu hagati yabo barashinjanya amarozi.

Nubwo hatagaragazwa uburyo DJ Bob ashinja Dj Zizou kuroga, Dj Zizou yanditse ku rubuga rwa facebook agaragaza ko icyo kibazo gihari ndetse agiye kuzamurega.

Dj Zizou kuri facebook yagize ati ”Aho bigeze ngiye kwitabaza inzego z’ubutabera, kuko sinibaza impamvu Dj Bob anyita umurozi nkaho hari umuntu azi naroze".

Nyuma yo kubona aya magambo yanditswe, IGIHE yaganiriye na Dj Bob yanga kugira byinshi avuga, ati"Ndumva ndushye abantu bakomeza kumbaza ibyo bibazo kuri Zizou, kuko kubivugaho nibwo ndimo kurushaho kumukorera promotion".

Ubwumvikane ni buke hagati y'aba ba Djs bombi

Impamvu bamwe mu bahanzi bavuga intandaro y’umwuka mubi hagati ya DJ Bob na Zizou, ari uko kuri ubu Dj Zizou arimo gukoresha imbaraga nyinshi mu kuzamura abahanzi, akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye kandi zikaza zikunzwe. Urugero batanze indirimbo “Bagupfusha ubusa” yahuriwemo n’abahanzi bose bakunzwe mu Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages