00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beauty For Ashes batangiye kugurisha indirimbo kuri ‘internet’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 January 2013 saa 10:13
Yasuwe :

Itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana rya Beauty For Ashes, riratangaza ko mu gusakaza ibihangano byabo ku isi hose ryatangiye kugurisha indirimbo kuri ‘internet’ binyuze ku mbuga za Amazone na itune.
Habiyamremye Olivier uririmba muri iri tsinda, ati “Twabashije gushyira indirimbo zacu kuri itune na Amazone ku buryo umuntu wese aho yaba ari yabasha kuzibona no kuzumva.”
Ukwiye Desire, umujyanama w’iri tsinda (manager), avuga ko indirimbo zabo zose zemewe kuri izi mbuga ubu zikaba (…)

Itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana rya Beauty For Ashes, riratangaza ko mu gusakaza ibihangano byabo ku isi hose ryatangiye kugurisha indirimbo kuri ‘internet’ binyuze ku mbuga za Amazone na itune.

Habiyamremye Olivier uririmba muri iri tsinda, ati “Twabashije gushyira indirimbo zacu kuri itune na Amazone ku buryo umuntu wese aho yaba ari yabasha kuzibona no kuzumva.”

Abagize Beauty ashes

Ukwiye Desire, umujyanama w’iri tsinda (manager), avuga ko indirimbo zabo zose zemewe kuri izi mbuga ubu zikaba zigurishwa. Avuga ko iyo usuye imbuga za itune usanga indirimbo imwe igura amadolari ya Amerika 0.99, ajya kungana n’amafaranga y’amanyarwanda 650.

Ukwiye uvuga ko gushyira izi ndirimbo kuri iri soko ari nk’agahigo baciye, ati “Ni benshi bagerageza gushyira indirimbo zabo zose kuri izo mbuga ngo zigurishwe ariko bamwe bakabemerera abandi bikabananira.”

Indirimbo “Ni Uwambere” ya Beauty For Ashes:

Iri tsinda rigizwe n’abahanzi batanu ari bo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier, Habiyamremye Olivier na Iyakaremye Benjamin.

Bagurisha indirimbo kuri Itunes na Amazone

Rikora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, bakaba bamaze gushyira hanze ’Album’ yitwa “Siriprize” iriho indirimbo za nka ‘Ni Uwa Mbere’, ‘Siriprize’, Ushyizwe Hejuru’ n’izindi.

Baheruka gushyira hanze indirimbo ‘Super Star’ na ‘Turashima’.

Muri Nzeri 2012, Kavutse wayoboraga iri tsinda mu baririmbyi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Biteganyijwe ko azagaruka muri Nyakanga 2013.

Beauty For Ashes bavuga ko bateganya gutangira kwigisha abahanzi gucuranga ibikoresho bya muzika birimo ingoma, gitari n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages