00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi mu bahanzi nyarwanda bazashinga ingo nyuma ya 2018, Ab’igitsina gore bo barategereje

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 2 December 2012 saa 09:23
Yasuwe :

Kenshi usanga abahanzi by’umwihariko abanyamuziki badakunda gushinga ingo banazishinga ugasanga kuramya ari ikibazo. Benshi mu bo twaganiriye ba hano mu Rwanda bavuga ko iyo gahunda ntayo bafite, abandi bakavuga ko bayifite ariko batazi neza igihe bazashingira ingo.
Dore icyo abahanzi 20 twavuganye bavuga ku gushinga urugo
1.Umuraperi akaba n’umunyamakuru Pacson, ati ”Ntabwo nteganya gushaka cyangwa kubyara kuko ntabwo bindimo. Abakobwa b’i Kigali ntabwo bari serious, n’umuzima iyo (…)

Kenshi usanga abahanzi by’umwihariko abanyamuziki badakunda gushinga ingo banazishinga ugasanga kuramya ari ikibazo. Benshi mu bo twaganiriye ba hano mu Rwanda bavuga ko iyo gahunda ntayo bafite, abandi bakavuga ko bayifite ariko batazi neza igihe bazashingira ingo.

Dore icyo abahanzi 20 twavuganye bavuga ku gushinga urugo

1.Umuraperi akaba n’umunyamakuru Pacson, ati ”Ntabwo nteganya gushaka cyangwa kubyara kuko ntabwo bindimo. Abakobwa b’i Kigali ntabwo bari serious, n’umuzima iyo ubimubwiye arakubwira ngo eeeehh aba star ndabazi.”

Akomeza avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwiyubaka, agafasha n’umuryango we n’abana bo ku muhanda kurusha uko yakwikorera umutwaro w’umugore bazajya bahora bashwana. Ati “Inzozi zanjye ntabwo ziri mu gushaka, mafaranga macye nzajya mbona bitewe n’ubushobozi bwanjye nzajya mfasha imfubyi.” Ashimangira ko aramutse abikoze byaba nko mu myaka 50 iri imbere.

2. Knowless we ngo aracyarindiriye umusore ushobora kuba yagira icyo amubwira, ariko na none ngo nta kimwirukansa kuko akiri muto ku myaka 22; bityo akaba agifite umwanya uhagije wo gutunganya izindi nshingano nyinshi afite imbere ye.

Knowless avuga ko ategereje

3. Nirere Shanel avuga ko agitegereje umusore ufite gahunda ihamye kandi azabona bashobora kubana akaramata.

4. Bruce Melody ati “Nzashaka ariko bitewe n’uko nzaba meze icyo gihe. Hari uko nifuza kuzaba meze, nintabigeraho na bwo sinzashaka. Nifuza kuzaba mfite amafaranga menshi kandi si vuba, nibura nko muri 2022.”

5. Producer Clement asanga hakiri byinshi byo kubanza gukora agifite imbere ye, bityo akaba nta gahunda yari yafata.

6. Jay Polly na we avuga ko agifite byinshi byo gutunganya nko kubaka inzu n’ibindi.

7. Jack B ati ”Gahunda ndayifite ariko ntabwo ari vuba, ni nko muri 2015.”

8. Ziggy 55 ari na we usigaye mu itsinda rya The Brothers utarashaka, yadutangarije ko adashobora gutangaza igihe runaka kuko gishobora kugera uwo bashaka kubana akaba afite izindi gahunda bigahinduka.

9. Producer Fazzo we ati ”Umugore ntawe nzashaka bararushya cyane rwose mba mbibona ku bashatse. Ninkenera umwana nzajya mu kigo cy’imfubyi mufateyo murere.”

10. Dominic Nic Ashimwe yemera ko gushinga urugo ari ngombwa, ariko adashobora gutangaza igihe kuko hakiri byinshi byo gukora kandi ngo ushobora kubivuga byazahinduka bikitwa icyaha.

11.Mc Tino wo mu itsinda rya TBB, yemeza ko afite umukunzi bashobora kuzabana bitarenze 2016.

12. Dream Boy Platini , ati “Ndabyifuza ariko ubu ndacyafite imyaka 24, ndabiteganya hagati ya 2018 na 2020.”

13. Rafiki ati “Izo ni gahunda za Jah wangu.”

14. Producer Davydanko asanga bishobora kuzaba nyuma y’imyaka nk’itanu;

15. Mani Martin na we ngo abifite muri gahunda, ariko igihe cyo ntiyakivuga kuko ngo Imana ari yo izi igihe yamuteganyirije.

16.Dannynanone ati “Sindabipanga. Ntabwo biri hafi, nibura nko muri 2021.”

17. Croidja wa Just Family avuga ko biri mu nzozi ze gusa nta gahunda ihamye ariko ngo byanze bikunze ntazarenza imyaka 35 azuzuza mu mwaka wa 2019 adashinze urugo kandi ngo Imana ibyumve ibimufashemo.

18. Mu minsi ishize Riderman yabwiye ibitangazamakuru ko umwaka wa 2013 ushobora kutamusiga akiri ingaragu.

Riderman yasezeranyije itangazamakuru ko atazarenza 2013 ari ingaragu

19.Tom Close na we yabwiye itangazamakuru ko ari mu mwaka wa 2013.

Tom Close avuga ko atazarenza 2013

20. Biteganijwe ko 21 Ukuboza 2012 Dada Cross na VD Frank bazajya imbere y’amateko kurahira.

VD Frank na Dada Cross ni vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages