Nshimiyimana Bertrand Malik uzwi cyane ku izina rya Bulldogg ni umuhanzi umaze kugeza kure muzika nyarwanda mu njyana ya hiphop, muri iki gihe abanyarwanda bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagize ubutumwa atanga abinyujije k’urubuga rwe rwa facebook. Bulldogg yavuze ko abanyarwanda bakwiye gukomera muri iki gihe barushaho gutekereza icyatuma igihugu kirushaho gutera imbere.
Bulldogg yagize ati”Nkomeje kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , mukomere kandi muharanire kwigira,umusanzu wanjye nk’umuraperi ni ugukomeza kubaba hafi naho kubyerekeye ni ndirimbo nabiseguraho kuko injyana ndirimba itaberanye ni bihe turimo rero ndisegura kuri mwese munsaba indirimbo y’icyunamo ko bitankundira , kubavuga ko tutazi amateka y’igihugu cyacu akaba ariyo mpamvu tutaririmba indirimbo z’icyunamo baribeshya cyane , birasaba kuririmba indirimbo zituje muri make ziri classique kandi birakomeye ku muraperi , twese nk’abanyarwanda twamagane uwashaka kuturemamo umwuka mubi dukomeza ibikorwa by’urukundo kandi twusa ikivi cy’abacu bazize jenoside yakore abatutsi mu 1994 , twizera ko aho bari ari heza kwa Jambo”.
Bulldogg yakomeje ashimira abanyarwanda aho bamaze kugeza igihugu kandi anashishikariza buri wese kugira umusanzu we nk’umunyarwanda atanga ku gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO