Mu nama itegura igitaramo cy’Agaciro yabaye ku wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali, hemejwe ko bitewe n’uburyo iki gikorwa gifite agaciro nta n’umwe ukwiye kujya muri ibi bitaramo atishyuye.
Umuhanzi Masamba Intore kimwe n’abandi bahanzi, bifuje ko bazishyura kugira ngo koko bahe agaciro iki gikorwa ndetse n’uzabyifuza ku giti cye akazatanga amafaranga yandi.
Iki gitaramo kizaba kirimo ibyiciro bibiri, harimo ikizabera i Gikondo ahamenyerewe nka Expo Ground kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 muri VIP na 2000 ahasanzwe. Igitaramo cy’i Gikondo kizaba ku wa gatandatu tariki 13, naho tariki 14 kuri Serena Hotel habere ikindi nka cyo.
Twegereye bamwe mu bahanzi bazitabira ibi bitaramo bagenda bavuga ko mu by’ukuri byabashimishije kumva ko bose bagomba gusenyera umugozi umwe hatagize ubura.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele yashimiye abahanzi muri rusange uburyo bicaye bagatekereza iki gikorwa, abizeza ko ubuyobozi na bwo bubashyigikiye.



















TANGA IGITEKEREZO