Tariki ya 9 Ukuboza 2012 i Gitega mu Burundi hatoranyijwe abahanzi batatu bagomba gukomeza mu irushanwa ritegurwa n’uruganda Brarudi mu rwego rwo kwamamaza ikinyobwa cya Primus.
Abo bahanzi batowe ni Patient Matabaro, Samantha Katihabwa na Rally Joe Niyinzi.
Bagenzi babo bari kumwe muri ½ ari bo Irangabiye, Joe Christian Irankunda na Armel Ngendakumana ntibabashije gukomeza.
Biteganijwe ko aya marushanwa azasozwa ku Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2012, ahazatorwa umuhanzi wa mbere uzegukana miliyoni 10 z’amafaranga y’amarundi, ni ukuvuga arenga na miliyoni 4 n’igice ushyize mu Manyarwanda.
Abahanzi Kidum na Big Fizzo nibo bakomeje gutarama nk’abahanzi bakomeye muri ibi bitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO